Teleport ni ahantu hashyirwa iminara ikusanya amakuru avuye kuri Satellite. Bivuze ko umuntu ufite Satellite mu kirere, aba akeneye gushyiraho uburyo amakuru yayo azajya akusanywa.
Ntabwo ari buri gihugu gifite Teleport, ibyo u Rwanda rwabonye nk’amahirwe y’ishoramari, ruhitamo kuyubaka.
Nyuma yo kugira iyi Teleport, u Rwanda rufite gahunda yo kuzajya rufasha abantu bashaka amakuru mu isanzure, bakayifashisha. Ubusanzwe serivisi nk’izi, zishyurwa ku munota.
Mu nyandiko RSA yashyize hanze, yagaragaje ko hari impamvu zitandukanye zatumye u Rwanda rushyiraho Teleport.
Iti “Igikorwaremezo nk’iki kiziba icyuho ku mugabane. Iyi sitasiyo yo ku butaka ituma habaho itumanaho mu bya satellite, kwakira amakuru, gukurikirana no kugenzura ibintu bitandukanye.”
RSA yakomeje ivuga ko iyi Teleport vuba izatangira no kwifashishwa n’ibihugu by’amahanga bizajya byishyura iyo serivisi.
Iti “Teleport kandi ifite ubushobozi bwo gufasha mu butumwa butandukanye burimo ubushakashatsi bwo ku kwezi no kwakira antenne z’ibigo bishinzwe isanzure mu bihugu bitandukanye."
"Teleport ikoreshwa ku mpamvu z’ubucuruzi, vuba ibindi bigo bishinzwe isanzure bizabasha gushyiraho station zabyo ku giciro runaka, ibihendutse kuri bo kuko twifitiye ibikorwaremezo bikenewe n’abakozi bo kubyitaho, ubundi bikinjiriza amafaranga u Rwanda.”
Usibye abazajya bakoresha iyi Teleport mu gukusanya amakuru, kuko u Rwanda rufite ubutaka bunini, ruzajya rwemerera n’abandi bashaka ahantu ho kuzishyira, kwifashisha iki cyanya.
Ku rundi ruhande, hari abandi bari mu biganiro n’u Rwanda bigamije kumvikana uko rwajya rukurura amakuru ya Satellite rukayabasangiza.
Ushingiye ku mikorere ya Teleport, nibura mu myaka itanu ya mbere, amafaranga yashowe muri uyu mushinga azaba yaragarujwe n’inyungu yarabonetse. Iyi Satellite bibarwa ko igomba gukora neza nta nkomyi nibura mu gihe cy’imyaka itanu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!