Meta imaze igihe iri ku gitutu cy’ababyeyi bayishinja gushyira mu kaga ubuzima bw’abana babo, bikaviramo bamwe guhindura imyitwarire no kwibasirwa n’indwara z’imitekerereze zirimo agahinda gakabije.
Guhera tariki 17 Nzeri, Instagram yatangije uburyo bushya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bukazanagezwa mu bindi bihugu, hagamije kurinda abangavu n’ingimbi bayikoresha.
Muri izo mpinduka harimo ko umuntu wese utarageza imyaka 16 ufite konti ya Instagram, izajya igirwa ‘Private’ ku buryo bigora ushaka kujya kuyireba cyangwa se kwandikira abo bana ubutumwa bwihariye.
Ibyo kandi bizabarinda kuba hari uwabasangiza ibyo ashaka bo batabigizemo uruhare, bizwi nka Tag. No mu makuru urwo rubyiruko rushobora kubona kuri Instagram, hazajya habaho kubavangurira ku buryo nk’arimo imvugo zitaboneye cyangwa ikindi cyabangiriza ubuzima bwo mu mutwe, batazajya bakibona.
Biteganyijwe ko kandi Instagram izajya igenzura igihe abo bana bayimaraho ku buryo kiba kigufi cyane, ndetse no kubabuza kuba bareba ibintu runaka bitabagenewe.
Imbuga nkoranyambaga zimaze igihe zishinjwa kuba intandaro y’imyifatire idahwitse mu rubyiruko, zibangiriza imitekerereze ndetse n’uburyo bitwara muri sosiyete.
Ubushakashatsi bwakoze na Wall Street Journal mu 2020, bwagaragaje ko abana bangana na 95% bari hagati y’imyaka 13 na 17 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni mu gihe mu bana bari hagati y’imyaka 8 na 12, abazikoresha bangana na 40%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!