Uyu ni umukoro wahawe urubyiruko kuri uyu wa Mbere ku ya 15 Mata 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyiciro cya gatandatu cy’amarushanwa ya iAccelerator.
Aya marushanwa yatangirijwe mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cya RBA, cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango, Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku bafite Ibibazo by’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, ndetse na Gaelle Gisubizo wegukanye iAccelator icyiciro cya kabiri.
Gahunda ya ‘Innovation Accelerator’ [iAccelerator], yatangijwe n’Umuryango Imbuto Foundation, hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete.
Itangizwa mu 2016, byari nk’uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.
Muri rusange iAccelerator ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange umuti w’ibikibangamiye sosiyete.
Jackson Vugayabagabo, yavuze ko mu marushanwa yose yatambutse, hari umusanzu ugaragara ariko ubu aribwo hakenewe kongerwamo imbaraga nyinshi.
Yagize ati “Hari urugendo rwiza rwakozwe ariko hari na byinshi bigikeneye gukorwa kandi ibibazo biracyahari. Kandi nanone biragaragara ko urubyiruko rugihanga udushya, rufite inyota. Kuzana icyiciro cya gatandatu rero ni ukugira ngo amahirwe akomeze atangwe ibitarakemuka bikemuke, ariko n’urubyiruko rufite udushya tuza gufatanya n’ibindi byabonetse twongere imbaraga.”
Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 ni rwo rufite amahirwe yo kwitabira icyiciro cya gatandatu cya iAccelerator.
Muri uyu mwaka imishinga y’urubyiruko izahatana, izibanda ku ‘Guhanga udushya dutanga ibisubizo birambye mu gukumira akato gahabwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe’ n’indi yo ‘Kunoza uburyo bwo gutanga serivisi n’amakuru nyayo y’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko’.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite Ibibazo by’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, yifashishije ingero nyinshi, agaragaza umusaruro w’aya marushanwa mu myaka yabanje aboneraho gutanga umukoro.
Ati “[…] mu kwezi kumwe abantu bakenera serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bariyongereye ku buryo bagera hafi ku bihumbi bitatu muri bo 1/3 bari munsi y’imyaka 20, ni ukuvuga ko ayo makuru atangwa agera ku bantu, tukaba twifuza ko bikomeza ari ukubona amakuru no kubaka serivisi kuko bigomba kujyana.”
Gaelle Gisubizo wegukanye icyiciro cya kabiri cya iAccelator, yasabye urubyiruko kwigirira icyizere, avuga ko “iyi gahunda iroroshye kandi inyuze mu mucyo”.
Yakomeje avuga ko iAccelerator, ifasha urbyiruko mu buryo bwo kubona ubushobozi, kandi ikanarufasha kugera ku ruhando mpuzamahanga nk’uko nawe byamugendekeye binyuze mu mushinga we ‘Keza Game’.
Mu irushanwa rya iAccelerator6 hazatoranywa imishinga ya mbere 40 ihiga iyindi, nyuma hazamurikwe 15 muri yo izaba yahize indi imbere y’akanama nkemurampaka, iyi abe ari nayo itoranywamo itandatu myiza, aho buri umwe uzagenerwa Miliyoni 10 Frw, n’amahugurwa y’amezi atandatu abafasha kunoza imishinga yabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!