00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Kigali hagiye kumurikirwa imashini zigezweho mu buvuzi bwifashisha ikinya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2022 saa 05:32
Yasuwe :

Ikigo gikora gikora ibikoresho n’imashini zifashishwa kwa muganga, Gradian Health Systems cyamaze gutangaza ko kiri mu bizitabira Inteko ya 8 ihuza inzobere mu gutera ikinya ku Mugabane wa Afurika, izabera mu Rwanda.

Iyi nama izitabirwa n’abaturutse mu bihugu 50 bya Afurika hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi, imikorere ya nyayo n’ibigikenewe kunozwa mu bijyanye n’ubuvuzi bwifashisha ikinya.

Imirimo y’iyi nama biteganyijwe ko izatangira kuwa 7-10 Nzeri 2022 muri Camp Kigali.

Gradian Health Systems ni kimwe mu bigo bikora ibikoresho n’imashini zo kwa muganga byamaze gutangaza ko bizitabira iyi nama ndetse kikayikoresha nk’amahirwe yo kumurika ikoranabuhanga kimaze kugeraho mu bijyanye n’ubuvuzi.

Iki kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bikora imashini nyinshi zifashishwa kwa muganga, ndetse giherutse gutangiza ubufatanye n’ikigo cya Canon Virginia Inc, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi.

Mu mashini zikorwa na Gradian Health Systems harimo izwi nka ‘CCV’ ifasha mu kongerera abarwayi umwuka ariko ikagira umwihariko w’uko ikora no mu bitaro bigira ibibazo by’amashanyarazi kuko ifite ubushobozi bwo kubika umuriro amasaha 21. Iyi mashini ni imwe mu zizamurikirwa i Kigali.

Indi mashini iki kigo kizamurikira mu Rwanda ni iyitwa K-O2, nayo ikoreshwa mu kongerera abarwayi umwuka. Yakozwe ku bufatanye bw’iki kigo na Canon Virginia Inc ndetse na 10XBeta.

Uretse iyi mashini hazanamurikwa, UAM imashini ifasha abarwayi batewe ikinya gukomeza guhumeka.

Umuyobozi Mukuru wa Gradian Health Systems, Lina Sayed yavuze ko buri munsi baharanira gutanga ibisubizo mu rwego rw’ubuvuzi bubakiye cyane ku makuru bahabwa n’abaganga bakora muri uru rwego umunsi ku munsi.

Ati “Twabonye umwihariko w’ubuyobozi ku Mugabane wa Afurika cyane cyane muri iyi myaka ibiri y’icyorezo cyugarije Isi. Tuzi neza ko imbaraga zacu nyinshi zishingiye ku batanga serivisi z’ubuvuzi bakora amanywa n’ijoro mu kwita ku barwayi mu buryo bwose bushoboka.”

“Iyi niyo mpamvu dutewe ishema no kumurika imashini zigizweho mu bijyanye n’ubuvuzi bwifashisha ikinya no kongerera abantu umwuka nk’udushya twaturutse mu bitekerezo twahawe n’abaganga bo hirya no hino kuri uyu mugabane.”

Biteganyijwe ko muri iyi nama Gradian Health Systems izamukirikiramo izindi mashini zitandukanye zirimo izo yakoze ku bufatanye n’ibigo nka Penlon, Amoul na MTTS.

Iyi mashini izwi nka UAM, ifasha abarwayi batewe ikinya gukomeza guhumeka ni imwe mu zizamurikirwa i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .