Huawei yatoranyije Abanyarwanda umunani mu irushanwa ry’abanyempano mu ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2018 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri b’Abanyarwanda umunani batoranyijwe mu bitabiriye irushanwa rya “Seeds for the Future” rigamije guhishura abanyempano mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Iri rushanwa ritegurwa na Sosiyete y’Ikoranabuhanga yo mu Bushinwa, Huawei. Ni ku nshuro ya mbere iyi gahunda iri mu zagutse igiye kubera mu Rwanda. Igamije kugaragaza abahanze ikoranabuhanga ritanga ibisubizo ku bibazo bya sosiyete.

Abatoranyijwe bavuye mu irushanwa ryahuje abanyeshuri 52 bo muri Kaminuza y’u Rwanda; iy’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB); INES Ruhengeri na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Abariteguye batangaza ko rizatangirwamo ubumenyi mu ikoranabuhanga ryateye imbere nka 5G LTE, gukoresha mudasobwa mu buryo bwisumbuye n’amahirwe yo gukorera muri laboratwari zigezweho za Huawei, ifite icyicaro mu Mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa.

Umuyobozi w’iri rushanwa mu Rwanda, Lina Cao, yavuze ko “Bazajya mu Bushinwa kwiga no kumenya imikorere ya Huawei. Bazanasura ahabarizwa ibikorwa by’ikoranabuhanga n’ishoramari mu Bushinwa.”

Abanyeshuri batanze ibitekerezo bigaragaza uko ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu gukemura imbogamizi ziri mu buhinzi, uburezi, ubucuruzi, ubuzima n’ubwikorezi mu Rwanda.

Nshogoza René Christian wiga muri UTB ari mu basekewe n’aya mahirwe. Yamuritse umushinga uzafasha abahinzi kubona amakuru abafasha kumenya imihindagurikire y’ibihe, amasoko bajyanaho umusaruro wabo n’ibindi.

Yatangarije The New Times ati “Kujya mu Bushinwa bizahindura imyumvire yanjye mu ishoramari n’ikoranabuhanga. Bizamfasha kubyaza igitekerezo cyanjye umushinga wagirira Abanyarwanda benshi akamaro.”

Gahunda ya “Seeds for the Future” ikorera mu bihugu 96 ku Isi, ihuza abanyeshuri basaga 30,000.

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Huawei agamije kwihutisha ikoranabuhanga ku wa 16 Werurwe 2017, nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umuyobozi wayo Sun Yafang.

Ni amasezerano agena ko iki kigo kizafasha u Rwanda kuzamura abanyempano mu ikoranabuhanga, kubaka ububiko bw’amakuru ari kuri Internet (Data Center), umuyoboro wagutse wa internet, ikoranabuhanga rituma abafite umuriro w’amashanyarazi boroherwa no kubona internet (Smart Grid) n’uguze umuriro wo gukoresha ugashobora guhita wijyana muri mubazi ku bw’iyo internet.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza