Huawei yashyize hanze Mate X ishobora kwakira internet yihuta ya 5G

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 25 Gashyantare 2019 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwo mu Bushinwa, Huawei rwashyize hanze telefoni nshya ya Mate X ifite umwihariko wo kuba ishobora gukoresha Internet yihuta ya 5G.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru nibwo Huawei yashyize hanze iyi telefoni mu muhango wabereye i Barcelone muri Espagne ahari kubera Inama mpuzamahanga kuri telefoni igendanwa.

Huawei Mate X ishobora gukunjwa, ifite ikirahura cya santimetero 16.764 ushobora kurambura zikaba 20.32 ku buryo byoroha kureba amafot0 n’amashusho neza.

Nk’uko Xinhua yabyanditse, Umuyobozi Mukuru wa Huawei Consumer Business Group, Richard Yu, yavuze ko Mate X ari intambwe bateye kandi kuba ikoresha 5G bizatuma ihindura byinshi mu ikoranabuhanga ku Isi.

Mate X ifite processor ituma telefoni yihuta ya Balong 5000, RAM ya 8GB ndetse n’ubushobozi bwo kubika ibintu bingana na 512GB, ibi Yu akaba ahamya ko bizatuma iba icyitegerezo cya telefoni zigezweho zikoresha 5G.

Huawei Mate X ifite batiri ebyiri zishobora kumarana umuriro amasaha agera kuri 36 (4500 mAh), kandi zishyirwamo umuriro iminota 30 gusa.

Biteganyijwe ko izagera ku isoko hagati muri uyu mwaka, ikazaba igura amadolari ya Amerika 2 607.

Uretse iyi telefoni kandi Huawei yanamuritse mudasobwa nshya zirimo MateBook X Pro, MateBooks n’akuma kazatuma abantu babasha gukoresha internet ya 5G mu ngo zabo kitwa 5G CPE Pro.

Mate X ishobora gukunjwa cyangwa ukayirambura igihe wifuza ikirahure kinini
Huawei Mate X izagera ku isoko mu mezi make ari imbere
Umuyobozi Mukuru wa Huawei Consumer Business Group, Richard Yu, izahindura byinshi mu Isi y'ikoranabuhanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza