Huawei yaciye agahigo ko gucuruza telefoni nyinshi ku Isi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abashinwa kizwi cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Huawei, cyaciye agahigo ko gucuruza telefoni nyinshi ku Isi mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, gihigitse Samsung yakunze kwiharira uyu mwanya mu myaka myinshi ishize.

Ubushakashatsi bwakozwe na Canalys, isanzwe ikurikiranira hafi amakuru y’ibi bigo, bugaragaza ko Huawei yacuruje telefoni miliyoni 55,8 naho Sumsung ikayigwa mu ntege na miliyoni 53,7.

Ibi bibaye mu gihe Huawei iri mu bihe bikomeye, cyane nyuma y’aho ifatiwe ibihano bikakaye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatumye ibicuruzwa byayo bigabanuka cyane ku mugabane w’i Burayi na Amerika. Ibi byanatumye isoko ry’iki kigo hanze y’u Bushinwa rigabanukaho hafi kimwe cya gatatu.

Mu guhangana n’iki kibazo, Huawei yongereye imbaraga zayo mu Isoko ryo mu gihugu imbere, aho yagurishije hafi 70% by’umusaruro wayo wose mu Bushinwa. Iki gihugu gisanzwe ari ryo soko rya mbere rinini rya telefoni, aho mu mwaka ushize, izigera kuri miliyoni 366 zacurujwe mu Bushinwa gusa, bingana na 27% bya telefoni zose zacurujwe ku Isi.

Hagati aho, impuguke ya Canalys, Mo Jia, yaburiye Huawei ko kwibanda ku isoko ry’u Bushinwa gusa “bidahagije kandi bitazayigumisha ku myanya wa mbere mu bigo bicuruza telefoni nyinshi igihe ubukungu bw’Isi buzaba bwongeye gusubira ku murongo [nyuma ya Coronavirus]”.

Huawei yagarutsweho cyane nka kimwe mu byadindije umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa. Iki kigo gishinjwa gutatira u Bushinwa kibinyujije mu bikoresho byacyo by’ikoranabuhanga gicuruza hirya no hino ku Isi.

Ibi byatumye mu minsi ishize ibihugu birimo u Bwongereza bihagarika amasezerano byari byarasinyanye na Huawei agamije kubaka ikoranabuhanga rya 5G ryitezweho kuzahindura imibereho y’abatuye Isi.

Amerika kandi iri kotsa igitutu igihugu cya Canada, yifuza ko Meng Wanzhou, umwe mu bayobozi bakomeye ba Huawei ufungiye muri Canada, akatirwa aho imushinja ubwambuzi bushukana.

Huawei yaciye agahigo ko gucuruza telefoni nyinshi ku Isi iciye kuri Sumsung

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .