00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cya TRL Space kizakusanya amakuru y’ubuhinzi mu Rwanda cyoherejwe mu isanzure

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 15 January 2025 saa 01:12
Yasuwe :

Ku wa 14 Mutarama 2025, Saa 21:09 ku masaha y’i Kigali, mu cyanya cya Vandenberg Space Force Base muri California, hifashishijwe ‘rocket’ ya SpaceX yitwa Falcon 9, hoherejwe mu Isanzure ibyogajuru 131.

Muri byo hari harimo kimwe cyitwa TROLL cy’Ikigo cya TRL Space cyo muri Repubulika ya Tchèque gikora ibyogajuru bito bizwi nka ‘CubeSat’.

Iki kigo kinafite ishami mu rw’imisozi igihumbi, TRL Space Rwanda.

Biteganyijwe ko iki cyogajuru kizaba kiri mu Isanzure hafi y’Isi ahitwa muri [Low Earth Orbit- LEO]. Ni agace kari ku butumburuke bwa kilometero 2000 uvuye ku Isi. Low Earth Orbit ni ho hafi wagera uvuye ku Isi ari nayo mpamvu hakunze kuba hari ibyogajuru.

Byitezwe ko mu gihe kizamarayo, binyuze mu bufatanye n’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ubutaka [Rwanda Institute for Conservation Agriculture - RICA], kizakusanya amakuru ajyanye n’ibihingwa byo mu Rwanda kinagire uruhare mu gutanga amakuru ku mu musaruro w’ubuhinzi.

Si mu Rwanda gusa iki cyogajuru kizatanga umusaruro kuko binyuze mu makuru kizajya gikusanya, kizafasha mu kugenzura ibikorwa byo gutema amashyamba mu buryo butemewe n’ibikorwa bya muntu byangiza ubutaka n’amazi muri Repubulika ya Tchèque.

Binyuze mu kigo cy’ubushakashatsi bushingiye ku Isanzure, Maldives Space Research Organisation- MSRO, iki cyogajuru kizajya gitanga amakuru afasha mu kumenya ibipimo by’izamuka ry’ubushyuhe n’amazi akikije ibirwa muri Maldives.

Amasuzuma y’ikoranabuhanga yose azakorwa binyuze muri iki cyogajuru, azafasha mu mirimo yo gusoza kubaka icyogajuru nk’iki kiri gukorerwa mu Rwanda, kugira ngo ubwo kizaba kirangiye kizabe kijyanye n’igihe.

Ikiri kubakwa kizaba gifite ubushobozi bwo gufata amashusho mu mabara yose hifashishijwe ’sensors’, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe bifata amashusho mu mabara atatu gusa.

Ni icyogajuru kizaba kibasha gutanga amakuru nyayo gikurura ku butaka nko ku bimera mu murima, amakuru ahamye y’ibigize ubutaka n’ibindi.

Umwaka ushize mu Ukwakira, Umuyobozi Mukuru wa TRL Space Rwanda, Petr Kapoum, yabwiye IGIHE ko iki cyogajuru kizaba cyarangiye kubakwa mu mezi 20 uhereye icyo gihe. Ni ukuvuga muri Kamena 2026.

Nyuma, kizahita cyoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo cyoherezwe mu Isanzure. Kigomba guhagurukira kuri kimwe mu byanya byabugenewe birimo icya Kennedy Space Center cyangwa icya Cape Canaveral muri Florida, bisanzwe bikoreshwa na SpaceX mu kohereza ibyogajuru mu butumwa.

Falcon 9 ya SpaceX ni yo rocket izafasha mu kugeza iki cyogajuru mu Isanzure.

Icyogajuru cya TROLL kizafasha mu gukusanya amakuru ahamye ajyanye n'ubuhinzi mu Rwanda
Mu Rwanda naho hari kubakwa icyogajuru kimeze nka TROLL biteganyijwe ko kizoherezwa mu Isanzure muri Kamena 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .