00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ikindi cyiciro cya “Zamuka na AkadomoRW” kigamije gushishikariza abantu gukoresha indangarubuga y’u Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo gihagarariye abakoresha internet no guteza imbere indangarubuga y’u Rwanda, RICTA, cyatangije icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bwiswe “Zamuka na AkadomoRw” bugamije gufasha abafite imbuga za internet gusobanukirwa inyungu zo gukoresha “.RW”

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo RICTA yatangije ubwo bukangurambaga ibifashijwemo na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT), Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye; nka bumwe mu buryo bwo kongera imbaraga muri gahunda ya Guverinoma yo kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Icyiciro cya mbere cyanditswemo imbuga nshya za internet z’ibigo, imiryango n’abantu ku giti cyabo zirenga 500, zahawe indangarubuga ya ’.RW.’

Uretse kongera umutekano w’urubuga, gukoresha indangarubuga ya .RW byorohereza abarubona kumenya igihugu rukoreramo ndetse bikaba bitanakorohera abashaka kurwigana bagamije kurukoresha mu nyungu zabo bwite zishobora gusebya cyangwa zigahombya nyirarwo.

Nyuma yo kubona uko abasobanukiwe akamaro k’indangarubuga ya .rw iranga ko bakorera mu Rwanda babyishimiye mu cyiciro cya mbere cya “Zamuka na Akadomo rw”, RICTA ifatanyije n’abafatanya bikorwa bayo batangije icyiciro cya kabiri.

Kuri iyi nshuro bazibanda ku mbuga zifite indangarubuga za .com, .biz, .org, .net, .tv, .store n’izindi.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ingabire Grace, yavuze ko ubwo bukangurambaga bwongerewe igihe nyuma yo kubona ko ba nyir’imbuga bagenda basobanukirwa inyungu zo gukoresha indangarubuga ya .rw.

Ati “Indangarubuga ni umwe mu mitungo ya sosiyete yawe ifite agaciro. Ni ngombwa kugenzura ko itekanye ukaba uzi neza ko utayitakaza biturutse ku makosa, uburiganya cyangwa igikorwa kinyuranyije n’amategeko.”

“Ni kimwe n’uko wandikisha undi mutungo ufite mu rwego rwa Leta. Tekereza ku modoka yawe cyangwa inzu yawe; wayandikishije mu rwego rwa Leta kugira ngo bimenyekane ko ari iyawe, igihe wayitungiye n’igihe uyimaranye.”

Bijyanye n’ibihe bya COVID-19 byatumye ibikorwa byinshi byimurirwa ku ikoranabuhanga, ubukangurambaga bwa “Zamuka na Akadomo RW”, bwitezweho kubera igisubizo imishinga n’ibigo by’ubucuruzi mu bijyanye no kurushaho kugaragara kuri internet, ibintu bikenewe cyane kurusha ikindi gihe.

Mu bindi byatumye hatangizwa iki cyiciro, ni uko ba nyir’imbuga zahawe indangarubuga ya .rw bagaragaje ko abazigana biyongereye binyuze mu kuzisura no kugura ibicuruzwa, bityo bakabasha gutera intambwe mu ikoranabuhanga ari nako n’ubucuruzi bwabo buzamuka.

Umunyarwandakazi wa mbere gukoresha igicurangisho cya Saxophone, Stella Tushabe, yatangaje ko nyuma yo kuva kuri .com agahitamo gukoresha .rw, ikirango cye cyazamutse mu ntera.

Ati “Namaze igihe kirekire nshaka kugira [indangarubuga ya] .rw kandi narishimye cyane ubwo RICTA yangeragaho ikayimpa. Ni iby’agaciro ku mushinga wanjye kuba uhujwe n’igihugu mbamo kandi nizera ko Abanyarwanda bashobora kugera ku bikorwa byanjye cyane ubu.”

Umuyobozi Mukuru wa Programmage Ltd ifatanya na RICTA muri ubwo bukangurambaga, Willy Liambi, yavuze ko bizeye ko buzabera ba nyir’imbuga amahirwe yo kurinda ibirango byabo barwanya abashobora kubyigana cyangwa kubyiba, ari nako borohereza ababagana kubabona banyuze kuri internet.

Ati “Kugira email n’urubuga byawe byihariye biha ikigo cyawe agaciro gakomeye ndetse bagishaka kuri internet kikagaragara bigatuma ugira umwimererere wawe. Turashishikariza ibigo gutangirana n’iri gabanyirizwa.”

Umuyobozi Mukuru wa Spiderbit na yo izaba ari umufatanyabikorwa muri iki cyiciro, Mugira Davis, asanga kurindira umutekano urubuga rwa internet cyangwa ikirango ari iby’ingenzi cyane kuko ari n’uburyo bwiza bwo kwirinda ibitero bituruka kuri Internet.

Yagize ati “Ibitero bituruka kuri internet bigabwa umuntu yiyitirira indangarubuga y’undi agamije inyungu ziza mu izina ry’umuryango cyangwa umuntu ku giti cye uzwi, biragenda byiyongera kandi bibangamiye imikoreshereze y’ikirango kuri internet.”

Yongeyeho ko kutarinda icyo kirango bigenda bicyongerera ibyago byo kononekara, kikaba cyanakwibwa n’abashaka amafaranga bakagifatira ngo ubanze uyabahe.

Ati “Icyo mbararikira ni uko bishoboka ko mwarinda indangarubuga z’ikigo zose kugira ngo ibirango byanyu bitekane.”

Ku bazafata indangarubuga ya .rw na email icumi, bazajya bishyura 25000 Frw buri mwaka, abazafata ipaki ya .rw bazajya bishura 12,000 Frw buri mwaka nyuma ya promotion y’ amezi atandatu.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ingabire Grace yavuze ko Abanyarwanda bagenda basobanukirwa inyungu zo gukoresha indangarubuga y'igihugu cyabo
Stella Tushabe yavuze ko nyuma yo kuva kuri .Com agahitamo gukoresha .Rw ikirango cye cyazamutse mu ntera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .