Huawei yamuritse iyi telefoni nyuma y’igihe gito Apple imuritse iPhone 16, telefoni yayo ya mbere yubakanywe ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’.
Abantu barenga miliyoni enye mu Bushinwa ni bo bamaze kugaragaza ko bayikeneye, bakazayigezwaho mu gihe yagiye ku isoko.
Iyi mibare ingana na telefoni zizingwa zagurishijwe ku Isi mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka kuko zari miliyoni enye, nk’uko bigaragazwa n’Ikigo gishinzwe igenzura ry’ikoreshwa rya serivisi z’ikoranabuhanga [International Data Corporation- IDC].
Umuyobozi Mukuru wa Huawei, Richard Yu, yavuze ko hari hashize imyaka itanu, igitekerezo cyo gukora iyi telefoni kiri gushyirwa mu bikorwa.
Iyi telefoni na yo yubakanywe ikoranabuhanga rya ‘AI’ aho rizajya rifasha abantu kubona inyandiko mu buryo bworoshye no kuzihindura mu zindi ndimi, uburyo bwihariye bwo kuvugurura amafoto n’ibindi.
Iri koranabuhanga rya ‘AI’ muri iyi telefoni ryubakanye na ‘processor’ ya ‘Kylin’ yakozwe na Huawei. Bivuze ko izindi telefoni zose zahawe iyi processor zirimo izo mu cyiciro cya Mate 50 zigira iri koranabuhanga.
Iyi telefoni ya Mate XT izajya iboneka mu mabara abiri y’umukara n’umutuku, ifite écran ya santimetero 25. Izaba ifite umubyimba wa milimetero 3,6, Huawei ivuga ko ari yo telefoni yonyine izingwa ifite umubyimba muto.
Iyi telefoni izaba ifite ‘clavier’ nto ku ruhande, umuntu ashobora kwifashisha mu kwandika mu gihe adashaka gukoresha telefoni gusa. Iyi izaba ari nto ku rugero rwo kuzingwa igashyirwa mu mufuka w’ipantalo.
Huawei yatangaje ko iyi telefoni izajya hanze mu byiciro bitandukanye bitewe n’ubushobozi bwazo mu bubiko, aho iya mbere ifite 256 GB izaba ihagaze 2800$ [agera kuri miliyoni 3,8 Frw], mu gihe izindi zifite ububiko bwisumbuye zizaba zihagaze asaga 3000$ na 3400$.
IDC yatangaje ko Huawei ari yo yagurishije telefoni nyinshi zizingwa mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka aho yari yihariye 27,5% by’isoko ryose ku Isi, iza imbere ya Samsung yihariye isoko ku rugero rwa 16,4%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!