Bisanzwe bimenyerewe ko abanyeshuri aribo babyaza umusaruro iri koranabuhanga, ariko n’abarimu nabo ni bamwe mu bo ryagirira akamaro mu buryo bugaragara.
Ubu buryo bwiswe Google Generative AI Educators, bwakozwe binyuze muri gahunda ya MIT, yitwa RAISE, yashyizweho mu rwego rwo guharanira ko abantu bose bagerwaho n’inyungu za AI, mu nzego zinyuranye.
By’umwihariko ubu buryo bwashyiriweho abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Buzafasha abarimu kumenya uko wakifashisha AI ugakoresha neza igihe cyawe nko mu kwandika emails, kuvugurura amasomo batanga, gutegura imikoro yo ku rugero rushyitse bitewe n’umwaka w’ishuri.
Ikindi cy’ingenzi n’uko umwarimu azajya abona uko ashobora gupanga amasomo ye, nko gushyira gahunda y’amasomo asanganwe mu porogaramu runaka ya AI, ikaba yamufasha kumenya uko akurikiranya amasomo mu ishuri n’uburyo bwiza bwo kuyatangamo.
Umuyobozi Mukuru wa MIT RAISE Cynthia Breazeal, yavuze ko ubu buryo bushya buzahindura uburyo bw’imyigishirize kandi bugatanga umusaruro mwiza.
Ubu buryo buzaba bugizwe n’amasomo atanu ushobora kubona unyuze ku rubuga rwa Generative AI for Educators, umwarimu akaba yayakurikirana ubwe ntawe umwerekera. Buri rimwe rigizwe n’iminota 40.
Amwe mu mashuri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yiteguye kugeza ubu buryo ku barimu bayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!