Izi modoka zagizweho ingaruka ziganjemo izo ku Mugabane w’u Burayi mu bihugu nk’u Budage aho imodoka hafi 300.000 zibasiriwe, izo muri Norway, Sweden no mu Bwongereza.
Iki kibazo cyagaragajwe bwa mbere n’umuntu watanze amakuru mu ibanga, amenyesha Ikinyamakuru Mpuzamahanga cyo mu Budage, Der Spiegel, hamwe n’itsinda ry’abahanga mu by’ikoranabuhanga, Chaos Computer Club.
Amakuru avuga ko imodoka za Volkswagen n’izindi z’inganda ziyishamikiyeho zahuye n’iki bazo zirimo iza Audi, Seat na Skoda.
Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ikibazo cyaturutse kuri porogaramu ikusanya amakuru y’ibanze ikoreshwa muri izi modoka, aho amakuru yabikwaga mu buryo butaboneye. Aya makuru abikwa mu bubiko bw’ikoranabuhanga bwa Amazon.
Nyuma y’iri perereza, byagaragaye ko amakuru yose yabikwaga mu buryo bworoshye kugerwaho n’abantu batabyemerewe.
Amwe mu makuru yagaragaraga ku ikoranabuhanga arimo amazina, email na nimero bya ba nyiri binyabiziga, igihe imodoka zizimije cyangwa zaka ndetse rimwe na rimwe hakagaragara n’andi makuru yihariye ya ba nyiri modoka.
Aya makuru yagaragazaga amerekezo nyirizina y’imodoka 460.000 aho nk’ay’iza Volkswagen na Seat yagaragazaga aho ziri byibuze mu ntera ya santimetero 10, mu gihe ku modoka za Audi na Skoda ho amakuru yagaragazaga aho ziri muntera ya kilometero 10.
Ikigo cya Cariad, gifite mu nshingano iyi porogaramu yagaragayemo ibibazo, cyatangaje ko cyakemuwe.
Cyemeje ko nta mpamvu yo kugira icyo abakiliya ba Volkswagen bakora kuko amakuru akomeye nk’amagambobanga cyangwa ajyanye n’imyishyurire atigeze ajya hanze.
Abahanga mu by’umutekano w’ikoranabuhanga bemeza ko iki kibazo cyerekanye uburyo imodoka zigezweho zibika amakuru menshi, bigatera impungenge ku yandi bwite yabakoresha izi modoka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!