Iryo rushanwa riri gutegurwa na Sosiyete y’Abanya-Australie, rizitabirwa n’indege zigezweho zakozwe ku bufatanye bwa sosiyete zitandukanye zisanzwe zikora indege zirimo Mclaren, Babcock Aviation, Boeing, Jaguar Land Rover, Rolls-Royce na Brabham. Ryateguwe mu rwego rwo gukomeza gushimangira gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Indege ziswe Air Speeder Mk3, zifite umuvuduko wa kilometero 120 ku isaha, zibika umuriro wa kilowate 96 ndetse zifite uburemere bw’ibilo 100 ni zo zizakoreshwa muri iryo rushanwa, aho Air Speeder iri kuritegura yavuze ko rizaba hamaze gukorwa izigera ku 10.
Izo ndege kandi zizaba zifitemo ikoranabuhanga ridasanzwe harimo nko kuba zitabasha kubonwa n’uburyo bwa LiDAR na Radar bukoreshwa bareba aho indege iherereye hashingiwe ku majwi y’urusaku rwazo. Izi zo zizajya zigenda nta rusaku rwumvikana.
Air Speeder Mk3 zizatwarwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (remotely), mu gihe iyo sosiyete iteganya kuzakora izisumbuyeho (Mk4) mu 2022 zo zizaba zitwarwa n’abantu bazirimo.
Ikorwa n’igerageza by’indege zikoresha ingufu z’amashanyarazi rimaze imyaka irenga itatu ritangiye, kuko iyiswe Air Speeder Mk1 yakozwe mu 2017, Mk2 ikorwa mu 2018, naho Mk3 izakoreshwa yakozwe mu 2020. Iyo yemewe kuzakoreshwa mu irushanwa nyuma yo gusanga ari yo itekanye kurusha izindi, hashingiwe ku masuzuma yakozwe.
Abasesenguzi bateganya ko agaciro k’indege zifashisha ingufu z’amashanyarazi kazaba kageze kuri miliyari 1,500$ mu 2050.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!