Hagiye gukorwa imodoka ifite ikirango cya Apple

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 Mata 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abanya-Koreya y’Epfo ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga,LG, igiye kugirana amasezerano n’iy’Abanya-Canada ikora imodoka, Magna, ngo bafatanye gukora imoboka zifite ikirango cya Apple.

9To5 Mac yatangaje ko ayo masezerano azaba yakozwe mu mpera z’uyu mwaka, Apple isanzwe izwiho ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni na mudasobwa ikazaba ari yo mukiliya w’imena.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka byari byatangajwe ko Apple ishaka kugirana amasesezerano ya miliyari 4$ na sosiyete za Kia na Hyundai zikora imodoka, ariko muri Gashyantare zitangaza ko zitakiri mu biganiro nayo.

Bivugwa ko Apple yifuza ko imodoka izakorwa yazayitirirwa maze sosiyete zayikoze zikabarwa nk’izabigizemo uruhare, ari nayo mpamvu izo zizwi zabyanze maze igahitamo gukorana n’izidasanzwe zifite amazina akomeye mu byo gukora imodoka.

Apple ya Tim Cook abenshi bayimenye kubera ibikoresho byayo by’ikoranabuhanga biba byivugira mu mikorere, bituma yizerwa cyane. Ubwo buhangange bwayo irashaka kubugeza no mu isoko ry’imodoka, aho ifite gahunda yo kuzaba yamaze kwikorera imodoka ikoresha amashanyarazi mu 2025.

Apple isanzwe izwi mu bikoresho by'ikoranabuhanga igiye kwinjira no ku isoko ry'imodoka (ifoto: 9To5Mac)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .