00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagenwe miliyari 2.3 Frw yo gutangiza ibikorwa byo kubaka ikigo cyahariwe drones mu Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 31 May 2024 saa 08:43
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yagennye miliyari 2.3 Frw yo mu ngengo y’imari ya 2024/2025, nk’amafaranga azifashishwa mu gutangiza ibikorwa byo kubaka ikigo cy’icyitegererezo cya drones cyitezweho kuzaba kiri ku rwego mpuzamahanga, ‘Drone Operation Centre’.

Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi [RISA], Kabalisa René, yabwiye The New Times, ko imirimo yo kubaka Drone Operation Center [DOC] izaba yarangiye mu 2026.

Muri rusange iki kigo kizarangira gitwaye miliyari 13.4 Frw. Kizaba cyubatse mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye, ahahoze ikibuga cy’indege.

Kizajya cyakira drones z’ubwoko bwose zirimo inini zijya kungana n’indege za kajugujugu, izizaba zifite amababa afite uburebure bwa metero 18 na 20. Bitewe n’ingano ya drone, iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira izigera ku bihumbi bitatu icyarimwe.

Drone Operation Centre, izaba idasanzwe kuko izaba ifite igice kizajya cyubakirwamo za drone nshya n’ahazajya hasuzumirwa inshya.

Hazashyirwa kandi ahantu rusange abantu bashobora kugurukiriza drone ibizwi nka ‘drone’s corridor’ hazifashishwa mu gihe cyo kwigisha, gukora ubushakashatsi cyangwa guhanga ikintu runaka gishya.

Hari ikindi gice cyizagenerwa abidagadura cyangwa abakunda kugurutsa drone ariko batari abanyamwuga, ku buryo bazajya bahajya bakazigurutsa nta kibatangira kuko aricyo hazaba harakorewe.

Hashize imyaka icyenda indege nto zitagira abapilote ‘drones’, zitangiye gukoreshwa mu Rwanda. Zatangiye zifashishwa mu rwego rw’ubuzima aho nk’iz’ikigo Zipline kizikoresha mu kugeza imiti n’amaraso mu bice bya kure kandi bigakorwa igihe icyo ari cyo cyose.

Si ibyo gusa kuko zanakwifashishwa mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi, gupima ubutaka, ubuzima, ubugenzuzi runaka, umutekano n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .