00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe akamaro ko kwihugura ku ikoranabuhanga rigezweho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 June 2022 saa 08:50
Yasuwe :

Abitabiriye amahugurwa atangwa n’ Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, bagaragaje ko Isi isigaye yihuta mu ikoranabuhanga ari nayo mpamvu abakora muri uru rwego bakwiye kujya bahora bihugura ku bigezweho.

Ni amahugurwa yiswe ‘Rwanda NOG [Rwanda Network Operating Group] ahuza abakozi bashinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bigo bya leta n’ibyigenga kugira ngo bahugurwe ku ikoranabuhanga rigezweho, babashe kuryifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.

Kuri iyi nshuro hibanzwe cyane ku bijyanye no gukora ibikorwaremezo cyangwa za ‘Applications’ zifasha mu kugera kuri Internet yihuta, uko yakoreshwa n’uburyo bashobora gukoresha iyo internet mu kuyisangiza abantu benshi.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA Rwanda, Ingabire Grace yavuze ko abitabira aya mahugurwa bagera mu bigo byabo cyangwa aho bakorera bagatanga umusaruro, cyane ko yibanda cyane ku ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Ibyo tubigisha baragenda bakabishyira mu bikorwa kandi turabibona ko hari umusaruro batanga. Urebye Isi tugezemo uyu munsi ntabwo dushobora kubaho tudafite Internet. Imaze kuba nk’umwuka duhumeka cyangwa amazi, rero kubera ko abantu bakeneye Internet ari benshi, aba ‘Engineers’ bakeneye kumenya uko bayikoresha cyangwa bayigeza ku bantu.”

Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko ibyo bize mu minsi ine bayamazemo ari ingirakamaro kandi biteguye kujya kubishyira mu bikorwa no kwigisha abo basize mu bigo bakoramo.

Habumugisha Pascal, umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagize ati “Ikoranabuhanga niryo riyoboye, njyewe ninkoresha ikoranabuhanga rigezweho rigafasha mu kugira ngo Internet yihute biroroshye ko na serivisi dutanga zihuta.”

Isingizwe Uwase Victoire ukora muri RICTA yagize ati “Nigiyemo ubumenyi bwinshi butandukanye. Nsanzwe ndi mu rwego rw’ikoranabuhanga, twize ikoranabuhanga rizadufasha mu gukomeza kunoza neza akazi kacu ka buri munsi.”

RICTA ni Ikigo kidaharanira inyungu gihagarariye iz’abakoresha murandasi mu Rwanda. Cyashinzwe hagamijwe kuzamura no guteza imbere imikoreshereze ya internet mu Rwanda.

Iki kigo cyashinzwe gifite intego yo gucunga indangarubuga ya [.RW] hamwe n’uburyo bwo guhererekanya amakuru atanyuze hanze y’igihugu, Rwanda Internet Exchange Point (RINEX).

Mu 2013, nibwo iki kigo cyatangiye gutanga aya mahugurwa, kuri ubu hamaze guhurwa abarenga 500 baturuka mu bigo bya leta, ibyigenga n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA Rwanda, Ingabire Grace yavuze ko ikoranabuhanga rigenda rihinduka umunsi ku munsi ari nayo mpamvu abarikoramo nabo basabwa kwiga
RICTA yasoje amahugurwa n'iminsi ine yari yitabiriwe n'abagera kuri 70
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe ibyemezo by'uko bakurikiranye amasomo yatangiwemo
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye umuhango wo gutanga 'Certificat' ku bitabiriye aya mahugurwa
Abakozi mu bijyanye n'ikoranabuhanga baturutse mu bigo birenga 37 nibo bitabiriye aya mahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .