Guhanga udushya, umukoro w’ibanze wasigiwe Minisitiri Ingabire

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Ukwakira 2018 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Iminsi 316 ni yo Rurangirwa Jean de Dieu yayoboye Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018 ubwo hatangazwaga Guverinoma nshya.

Rurangirwa yahawe umwanya wa Minisitiri ku wa 6 Ukuboza 2017, asimbuye Nsengimana Jean Philbert.

Yasimbuwe na Ingabire Paula; Minisiteri yayoboraga yitwa iy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya.

Ni impinduka ziganisha ku kwifashisha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije abaturage nkuko byashimangiwe mu ihererekanyabubasha ryo ku wa 22 Ukwakira 2018.

Rurangirwa yagaragaje ko hari ibyakozwe nubwo hagikenewe izindi mbaraga.

Yagize ati “Politiki na porogaramu zashyizweho ubu zigeze ahashimishije. Mu guhanga udushya hari ibyakozwe ariko byari bikeneye kongerwamo imbaraga. Ni yo mpamvu mu nshingano zikomeye za minisiteri byongewemo. Bifite ingaruka ku buzima bw’igihugu no gutanga imirimo.”

Icyegeranyo Mpuzamahanga cya 2018 cyashyizwe u Rwanda ku mwanya wa karindwi mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu guhanga udushya.

Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko azita ku kwihutisha ikoranabuhanga mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yagize ati “Igishya tuzanye ni ukwihutisha ingamba zashyizweho mu kwegereza ikoranabuhanga bose. Turitegura gufatanya n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri nka RISA, RURA n’ibindi ngo tubigereho.”

Ingabire yavuze ko mu guhanga udushya hazibandwa ku gukorana n’abikorera.

Ati “Mu guhanga udushya icya mbere ni ukubaka ubushobozi, guhanga ibishya byafasha abahinzi ndetse no koroherwa kugerwaho na serivisi z’imari. Icyo dukeneye ni ugufasha abari mu ikoranabuhanga kumenya ibibazo u Rwanda rufite n’udushya twahangwa.”

Muri uyu muhango, Lieutenant Colonel Gatarayiha Regis wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu yahererekanyije ububasha na Irere Claudette wamusimbuye ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya.

U Rwanda rufite imishinga y’udushya mu ikoranabuhanga nka AC Group yakoze Tap&Go, FabLab, KLab ifatwa nk’uruganda rw’ikoranabuhanga n’iyindi. Runafitanye imikoranire na Sosiyete yo muri Amerika ya Andela izahugura urubyiruko 500 mu gukora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga.

Rurangirwa Jean de Dieu aganira n'uwamusimbuye Ingabire Paula
Rurangirwa Jean de Dieu ahererekanya ububasha na Ingabire Paula wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya
Rurangirwa Jean de Dieu na Ingabire Paula bombi bamaze igihe bakora mu rwego rw'ikoranabuhang
Rurangirwa yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere ndetse n'abo bakoranye mu mezi asaga 10 ari ku ntebe ya Minisiteri y'Ikoranabuhanga n'Itumanaho
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Lieutenant Colonel Gatarayiha Regis n'Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga no guhanga Udushya, Irere Claudette
Nyuma y'ihererekanyabubasha hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza