00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gucunga nabi umutekano w’amakuru bwite, mu bishobora gutiza umurindi ubutubuzi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 November 2024 saa 07:39
Yasuwe :

Ushobora kuba uhisemo gusoma iyi nkuru kuko byakubayeho cyangwa hari aho ubizi! Hari igihe wagiye kugura ikintu kuri boutique maze umucuruzi agupfunyikira muri ‘envelope’ ikozwe mu cyangombwa kiriho imyirondoro bwite y’umuntu nka nimero ya telefoni, iy’indangamuntu cyangwa ibindi. Hari ubuhamya bwa bamwe byabayeho bagasanga iyo myirondoro ayi iyabo.

Akenshi ayo makuru aba afite aho yavuye, batayafashe neza cyangwa ngo bayiteho.

Iyo iyo myirondoro igeze mu maboko y’abagizi ba nabi nk’abatubuzi, aba ari nk’imboga zizanye kuko bahita batangira kuyakoresha mu nyungu zabo bwite. Ni cya gihe uhamagarwa n’abo utazi ariko nyamara bo bumvikana nk’abakuzi neza.

Urwo ni urugero rumwe rw’uko amakuru ashobora gufatwa nabi bigateza ibibazo kuri ba nyirayo, ariko hari uburyo bwinshi umutekano wayo utarindwa nk’uko bikwiye. Ibi ahanini bishinjwa ibigo biyakenera mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024, Ikigo cya NetFella gitanga serivisi zo kuzamura ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, ubujyanama no gufasha ibigo kubaka ubwirinzi muri uru rwego, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho [NCSA], bateguye ibiganiro byahurije hamwe abarenga 100 baturutse mu nzego zitandukanye.

Ni ibiganiro byateguwe hagamijwe kurebera hamwe ibijyanye n’uko umutekano w’amakuru bwite ya muntu yarushaho kurindwa n’inzego zitandukanye, n’uko uwo ku ikoranabuhanga wakazwa.

Hagaragajwe ko hakwiye ubukangurambaga muri uru rwego kugera ku baturage bo hasi ku buryo buri we agira ubumenyi bw’ibanze.

Umuyobozi ushinizwe ibikorwa mu Kigo cya Qonics Inc, gitanga serivisi z’ikoranabuhanga, Maniraho Flavien, yavuze ko ubumenyi buke ku mpande zinyuranye buri mu bitera ibibazo bigaragara mu micungire y’amakuru bwite ya muntu bikaba intandaro yo gukoreshwa nabi.

Ati “Abenshi ntabwo tuzi byimbitse uburyo ki amakuru bwite duhura nayo akeneye kubikwa n’icyo itegeko riyateganyirizwa. Urugero nk’uku twinjira mu nyubako bakagusaba indangamuntu ariko mu by’ukuri utazi icyo uyisigarana aza kuyikoresha cyangwa na we atazi uko amakuru yayo ayabika.”

Maniraho yavuze ko iyi micungire mibi y’aya makuru bwite ituma habaho ugutwara amakuru yawe nk’amazina, nimero y’indangamuntu, bikifashishwa mu kukwiyitirira hagakorwa ibyaha bishobora kukugiraho ingaruka cyangwa bikifashishwa mu kugutuburira ’Identity theft’.

Ati “Hari kenshi umuntu aguhamagara akamera nk’umuntu ukuzi, agaheraho akwaka amafaranga cyangwa ibintu, ntabwo tuba tuzi aho ayo makuru ava ariko abatanga amakuru bakwiye nabo kumenya uko akoreshwa, na wawundi uyasaba akwiye gusaba ayo akeneye kandi nayo akayacunga kuko itegeko rishobora kumugonga.”

Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ryasohotse mu Igazeti ya Leta mu Ukwakira 2021.

Kimwe mu byo riteganya ni ibigomba gukurikizwa ku bigo bigenzura amakuru n’ibiyatunganya byifashishije ikoranabuhanga ndetse n’ibihano bishobora gutangwa mu gihe byakozwe binyuranyije n’amategeko.

Iryo tegeko rireba itunganywa ry’amakuru bwite hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo hakoreshejwe amakuru bwite anyuzwa mu mashini koranabuhanga yikoresha cyangwa itikoresha, umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu yaba afite icyicaro mu Rwanda cyangwa atagifite.

Umuyobozi Mukuru wa NetFella, Irasubiza Sadrah, yavuze ko kuzamura imyumvire y’abantu b’ingeri zitandukanye byatanga umuti ku bibazo byibasira umutekano wabo ku ikoranabuhanga.

Ati “Iyo wigishije abantu ukabereka uko bigenda, n’ubwo atagira ubumenyi buhambaye ariko aba ashobora kugira amakenga mbere yo kugira icyo akora. Twabonye ko icyo gukora ari ukwigisha kandi bigakorwa mu buryo butandukanye”

Yavuze ko ubu NetFella ishyize imbere gukorera ubukangurambaga mu bigo by’amashuri hirya no hino mu Rwanda, aho kuri ubu bamaze kugera ku banyeshuri ibihumbi 12 bo mu bigo by’amashuri bitandatu byo mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburasirazuba na Kigali. Intego ni uko mu 2027 bazaba bamaze kugera ku banyeshuri ibihumbi 100.

Umuyobozi Mukuru wa NetFella Irasubiza Sadrah, yavuze ko kuzamura imyumvire y’abantu b’ingeri zitandukanye byatanga umuti ku bibazo byibasira umutekano wabo ku ikoranabuhanga
Umuyobozi ushinizwe ibikorwa mu Kigo cya Qonics Inc, gitanga serivisi z’ikoranabuhanga, Maniraho Flavien, yavuze ko ubumenyi buke ku mpande zinyuranye buri mu bitera ibibazo bigaragara mu micungire y’amakuru bwite ya muntu
Habaye ibiganiro binyuranye bigaruka ku gucunga umutekano w'amakuru bwite ya muntu
Ibi biganiro byari byitabiriwe n'abanyeshuri, abo mu nzego z'abikorera, iza leta, abahanga mu by'ikoranabuhanga n'abandi

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .