Google na Amazon zashyizwe ku gitutu kubera ‘application’ itoteza abatinganyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukuboza 2018 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Ibigo by’ikoranabuhanga bya Google na Amazon byasabwe gukurikiza umwanzuro wafashwe na Apple wo kuvana mu bubiko bwa ‘applications’ zabyo, iyanenzwe ko ibangamira uburenganzira bw’abatinganyi.

Iyo application yifashishwa n’Itorero ryo muri Amerika, Living Hope Ministries, rivuga ko ubutinganyi ari icyaha ndetse ko ababukora bakwiye guhamagarira bagenzi babo gukora ibijyanye n’imiterere baremanywe.

Ububiko bwa Apple bugaragaza ko iyo application itakibarizwa mu zo ushobora gushyira mu bicuruzwa by’uru ruganda bikoresha iOS, gusa ntacyo rwatangaje kuri uwo mwanuro mu buryo bweruye.

Google na Amazon zo zikomeje gusohora ibikoresho byifashisha Android, bishobora kujyamo iyi application.

Living Hope Ministries yatangarije NBC News ko iteganya kujuririra icyemezo cyafashwe na Apple.

Amabwiriza ya Apple ateganya ko application zitagomba kugira ubutumwa “buharabikana n’ubuvangura” cyangwa burimo amagambo ajyanye n’imyumvire ishingiye ku gitsina.

Application ya Living Hope Ministries imaze imyaka mu bubiko bw’izikoreshwa kuri iOS, ariko ku wa Kane w’icyumweru gishize yatunzwe agatoki n’umuryango Truth Wins Out.

Watangije ubusabe bwo kuri internet wamagana iyo application nyuma y’uko ubuyobozi bwa Apple buwukuriye inzira ku murima ku kirego cyo kuyihagarika.

Mu 2014, Umuyobozi wa Apple, Tim Cook yabaye umuherwe wa mbere mu bayoboye ibigo biri muri 500 bikomeye ku Isi, wavuze ko ari umutinganyi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 yatangarije CNN ati “kuba umutinganyi ni impano isumba izindi Imana yampaye.”

Truth Wins Out yashimiye Tim na sosiyete ayobora ku ruhare mu gutanga urugero rw’inzira ikwiye gukurikizwa.

Yakomeje ivuga ko “Google na Amazon zigomba guhagarika kugurisha no kwamamaza iyi application yambura ubumuntu abatinganyi.”

Umuyobozi wa Living Hope Ministries, Ricky Chelette, yavuze ko atigeze abwirwa ibyo gukura application mu bubiko bwa Apple, anahakana ko ari umuryango wari ugamije kubiba urwango.

Google na Amazon zitezweho gutangira gusuzuma icyemezo cyo gukura mu bubiko bwazo iyi application mu gihe zizasanga inyuranye n’amahame yazo cyangwa ishobora kubiba urwango mu bantu bitewe n’imyemerere ku myumvire n’imikoreshereze y’ibitsina byabo.

Umuyobozi wa Apple, Tim Cook, yemeye ko ari umutinganyi ndetse ngo ni impano ikomeye Imana yamuhaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza