Google irashinjwa ubutasi ku banyeshuri b’Abanyamerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Gashyantare 2020 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Google yajyanywe mu nkiko n’ubuyobozi bwa Leta ya New Mexico , muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinjwa gukusanya amakuru yihariye yerekeye abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye nta burenganzira ibifitiye.

Intumwa Nkuru ya Leta ya New Mexico yavuze ko Google yagiye ikusanya amakuru agaragaza imbuga za internet abanyeshuri bagiye basura, imibare y’ibanga bakoresha, amashusho bagiye bareba, abantu bahanahana amakuru n’ibindi.

Ibyo byagiye bikorwa ku banyeshuri bakoresha mudasobwa za Chromebook na porogaramu za Google. Google yo ihakana ayo makuru, ikavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Abatanze ikirego bavuze ko mudasobwa za Google Chromebooks na porogaramu za Google zizwi nga G Suite zirimo Gmail, kalendari n’ibindi, ngo bikoreshwa n’abasaga 60 % by’abanyeshuri bo muri New Mexico.

Intumwa nkuru ya Leta, Hector Balderas yavuze ko Google yinjiye mu mabanga y’abanyeshuri nta burenganzira yasabye ababarera cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka 13, amakuru yabo agakusanywa ku nyungu z’ubucuruzi.

Ikirego kandi kivuga ko abanyeshuri n’abarimu basaga miliyoni 80 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoresha porogaramu za Google mu mashuri, ko ingaruka z’ibyakozwe na Google zishobora kuba nyinshi.

Umuvugizi wa Google, Jose Castaneda yavuze ko amashuri ariyo afite uburenganzira bwo kumenya ibyo abana bareba kuri internet igihe bari ku ishuri kandi ko aho bikenewe basaba uburenganzira bw’ababyeyi.

Yavuze ko amakuru y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batajya bayakoresha mu bikorwa by’ubucuruzi.

Intumwa nkuru ya Leta ya New Mexico yabwiye itangazamakuru ko yasabye amashuri yose muri Leta yabo, kureba niba nta kibazo gukomeza gukoresha serivisi za Google bishobora guteza.

Umwaka ushize, Komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri Amerika yaciye Googke amande ya miliyoni 170 z’amadolari kubwo gukoresha amakuru y’abana bato mu bikorwa by’ubucuruzi kuri YouTube.

Google irashinjwa ubutasi ku banyeshuri b’Abanyamerika biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .