Google buri munsi iburizamo emails miliyoni 18 z’abatekamutwe zivuga kuri Coronavirus

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Mata 2020 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Ikoranabuhanga, Google, yatangaje ko buri munsi isiba emails za Gmail miliyoni 18, ziba zoherejwe n’abajura mu by’ikoranabuhanga bazitirira izigira inama abaturage kwirinda coronavirus, kandi zigamije kwinjira mu mabanga yabo.

Iyo sosiyete ivuga ko icyorezo cya coronavirus cyatije umurindi abashaka gukoresha Gmail, biba amabanga n’amakuru bwite y’abakoresha uwo muyoboro.

Google yatangaje ko mu cyumweru gishize ku munsi yaburizagamo emails zisaga miliyoni ijana z’abatekamutwe, kimwe cya gatanu cyazo kirimo ubutumwa bwitwa ko bugamije guhashya Coronavirus.

Gmail ikoreshwa n’abantu basaga miliyari 1.5 ku Isi. Google yatangaje ko ubutumwa buri koherezwa n’abo batekamutwe harimo ububa bwiyitiriye abayobozi b’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS. Ubwo butumwa buba bushishikariza abo bwohererejwe kumanura porogaramu runaka zazanye nabwo cyangwa zishishikariza abantu kwitanga.

Hari n’ubutumwa buri koherezwa bwitiriwe ibigo bya Leta zitandukanye, busaba abaturage gutanga inkunga yo kurwanya Coronavirus.

Google yijeje ko ifite imashini kabuhariwe mu gutahura izo emails z’abatekamutwe, ku buryo 99.9 % byazo bisibwa zitaragera iyo zijya.

Google buri munsi iburizamo emails miliyoni 18 z’abatekamutwe bitwaza coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .