00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gemini yatangiye gutozwa gukora akazi ka ba ‘secrétaire’

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 June 2025 saa 10:29
Yasuwe :

Google ikomeje gutera intambwe mu kubyaza umusaruro, AI, aho ubu porogaramu yayo ya Gemini ishobora gukora akazi kenshi ba ‘secrétaire’ bakoraga.

Magingo aya, ibintu byose umuntu aba akora byisubiramo kandi bishobora guhabwa amasaha, Gemini ishobora kubikora, mu gihe uyifashishije ahisemo uburyo AI Pro na AI Ultra yayo.

Icyo umuntu akora ni ugusaba ko ahabwa ubufasha ku bintu byisubiramo nk’incamake y’ingengabihe y’umunsi cyangwa se ibitekerezo runaka ashobora kwandikaho n’ibindi.

Gemini ubu umuntu ashobora kuyisaba gukora nk’incamake y’igikorwa cyabaye, ukayimenyesha igihe uyikenereye, maze ibindi byose ikabikora. Igisabwa gusa ni ukuyiha amakuru ubundi ikabikora neza.

Abafite konti ya Gemini bashobora kugenzura ibikorwa byateganyijwe ku munsi banyuze ahitwa “scheduled actions”.

ChatGPT nayo ifite uburyo bujya kumera nk’ubu bwa Gemini aho ishobora kwibutsa no gukorera umuntu inshingano zimwe na zimwe zisubiramo.

Gemini ikomeje guhanga udushya kugira ngo ihangane na ChatGPT iyoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .