Magingo aya, ibintu byose umuntu aba akora byisubiramo kandi bishobora guhabwa amasaha, Gemini ishobora kubikora, mu gihe uyifashishije ahisemo uburyo AI Pro na AI Ultra yayo.
Icyo umuntu akora ni ugusaba ko ahabwa ubufasha ku bintu byisubiramo nk’incamake y’ingengabihe y’umunsi cyangwa se ibitekerezo runaka ashobora kwandikaho n’ibindi.
Gemini ubu umuntu ashobora kuyisaba gukora nk’incamake y’igikorwa cyabaye, ukayimenyesha igihe uyikenereye, maze ibindi byose ikabikora. Igisabwa gusa ni ukuyiha amakuru ubundi ikabikora neza.
Abafite konti ya Gemini bashobora kugenzura ibikorwa byateganyijwe ku munsi banyuze ahitwa “scheduled actions”.
ChatGPT nayo ifite uburyo bujya kumera nk’ubu bwa Gemini aho ishobora kwibutsa no gukorera umuntu inshingano zimwe na zimwe zisubiramo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!