Facebook yavuguruye uburyo igaragara mu korohereza abayikoresha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gicurasi 2020 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rwongereye ibishya mu mikorere n’uburyo rugaragara, hagamijwe kurushaho korohereza abantu bagera muri miliyari ebyiri baruhuriraho.

Nyuma y’amezi y’igeragezwa, Facebook yongereye ibishya mu buryo igaragarira abayikoresha nk’uko yabitangaje ku wa Gatanu.

Izo mpinduka zirimo uburyo Facebook yafungukaga kuri mudasobwa bwatangiye kugeragezwa muri Werurwe, ariko mbere ho umuntu yemererwaga gusubira ku buryo amenyereye, akanatanga igitekerezo ku buryo bushya.

Mu bishya kandi harimo uburyo umuntu ashobora guhitamo ko paji ya Facebook yijima bizwi nka Dark Mode, igihe abona afite urumuri rwinshi kandi akeneye kuruhura amaso. Ni uburyo bwari busanzwe ku zindi mbuga nka Twitter.

Facebook yatangaje ko yari ikeneye gukora impinduka mu buryo uru rubuga rugaragarira abarukoresha.

Yagize iti “Tumaze gukura cyane uhereye ubwo Facebook yashingwaga mu myaka 16 ishize, twubatse ibishya ku rubuga, tubasha gukorana n’ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga na porogaramu nshya ndetse dutangira gukoresha indimi amagana. Mu minsi ishize twibanze cyane mu guhindura uburyo Facebook ikoreshwa kuri telefoni igendanwa, ariko tuza gusanga iyo kuri mudasobwa yarasigaye inyuma. Byari bikenewe kuyijyanisha n’ibihe.”

Ikindi gishya ni uburyo umuntu ashobora kubaka amatsinda abantu bahuriramo, paji za Facebook no kwamamaza byihuse kurusha mbere. Ubu buryo kandi butanga amahitamo yo kubanza gusuzuma neza ibintu wanditse, mbere y’uko ubitangaza.

Facebook yatangaje ko igikeneye ibitekerezo by’abantu mu kurushaho kunoza ubu buryo, ku buryo abatishimiye imiterere mishya bashobora gukomeza gutanga ibitekerezo banyuze ahagenerwa imikorere rya konti yabo ya facebook.

Facebook ishobora kugaragara mu buryo bwijimye (dark mode) ku bakoresha telefoni
Uburyo bwa Dark Mode bushobora kandi no kuboneka ku bakoresha mudasobwa (desktop site)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .