Facebook yahishuye uko Abanya-Israel bayikoresheje bashaka kwinjirira amatora muri Afurika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Facebook yakuyeho amagana ya konti, amapaji n’amatsinda ya baringa yari yarafunguwe ku rubuga rwa Facebook na Instagram, n’ikigo cyo muri Israel, cyashakaga kwivanga mu matora ya bimwe mu bihugu bya Afurika.

Ikigo cyo muri Israel cyitwa Archimedes Group, cyakoresheje arenga $800,000 mu kwamamaza kuri Facebook ndetse konti zacyo zifite abazikurikira bagera kuri miliyoni 3. Facebook ikaba yatangaje ko zose yazikuyeho kuri uyu wa Kane.

Archimedes Group yakoresheje konti za baringa zigaragaza nk’iz’imbere muri Afurika, zifite ibigo by’amakuru zigatangaza amakuru y’ibanga ku banyapolitiki.

Iki kigo cyashatse kwivanga mu matora yo muri Nigeria, Senegal, Togo, Angola, Niger na Tunisia ndetse hari ibikorwa bigaragaza ko cyashatse kwibasira Amerika y’Amajyepfo na Aziya y’Epfo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu ikoranabuhanga muri Facebook, Nathaniel Gleicher, yavuze ko ‘abakoresha amapaji na ba nyiri konti akenshi bashyiragaho amakuru yerekeye politiki harimo ingingo zijyanye n’amatora mu bihugu bitandukanye, ibitekerezo by’abakandida ndetse no kunenga abo batavuga rumwe’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza