00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Facebook ishobora kwisubiraho ku gufunga konti ya Trump burundu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Umwanzuro ubuyobozi bwa Facebook bwafashe muri Mutarama 2021 wo gukumira burundu Donald Trump wabaye perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri urwo rubuga, ushobora gusubirwamo nyuma y’uko Akanama gashinzwe kugenzura ubutumwa buhatambutswa gasabye ko hubahirizwa amategeko areba abarukoresha bose.

BBC yatangaje ko ako kanama kerekanye ko uwo mwanzuro “utagena igihe runaka konti izafungurwamo, kandi udakwiye.”

Facebook yasabwe kugira icyo ibikoraho mu gihe cy’amezi atandatu, “ikongera kuwusuzuma” hakubahirizwa amabwiriza asanzwe agenderwaho no ku bandi bakoresha urwo rubuga basanzwe.

Impamvu ako kanama gaheraho kagaragaza ko uwo mwanzuro wafashwe mu buryo budakwiye, ngo n’uko hatagendewe ku mabwiriza Facebook isanzwe ikoresha agena igihe runaka konti ifungwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umwe mu bagize ako kanama, Helle Thorning-Schmidt, yavuze ko basabye Facebook gufata umwanzuro unyuze mu mucyo.

Yagize ati “Turimo kubwira Facebook ngo isubize amaso inyuma kandi ishyire umucyo mu buryo yakoze ibi bintu. Ikwiye gufata kimwe abakoresha urubuga bose, kandi igahana byubahirije amategeko itabogama.”

Ubuyobozi bwa Facebook bwatangaje ko bugiye “gusuzuma umwanzuro bwagejejweho n’ako kanama, hanyuma bukore igikwiye kandi gisobanutse.”

Donald Trump yakumiwe kuri Facebook na Instagram mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’ubutumwa yahashyize bwagaragazaga ko ari ku ruhande rw’abateje imvururu zabaye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku wa 6 Mutarama 2021 zigahitana batanu.

Uretse kuri izo mbuga, Trump yanakumiwe kuri Twitter na You Tube.

Facebook igiye kuvugurura umwanzuro wayo wo gukumira Donald Trump burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .