00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia iri kubaka imbuga nkoranyambaga zizasimbura Facebook na Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2021 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Ethiopia yatangiye kubaka imbuga nkoranyambaga zayo bwite zizahangana n’izisanzwe zizwi zirimo Facebook na Twitter.

Hashize hafi umwaka Ethiopia irimo intambara by’umwihariko mu ntara ya Tigray iherereye mu Majyaruguru, aho inyeshyamba za TPLF zishaka ko iyo ntara yigenga.

Abashyigikiye impande zombi bakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu guterana amagambo.

Guverinoma yatangaje ko imbuga nkoranyamba zayo bwite iri kubaka zizasimbura Facebook, Twitter, WhatsApp na Zoom, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga, Shumete Gizaw.

Shumete yavuze ko nka Facebook imaze igihe ifunga konti z’abantu yise ko babaga bakwirakwiza amakuru ya nyayo y’ibibera muri Ethiopia.

Hashize iminsi imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja Ethiopia gufunga nta mpamvu imbuga nkoranyambaga.

Ethiopia ituwe n’abasaga miliyoni 115 mu gihe abasaga miliyoni esheshatu aribo bakoresha Facebook.

Shumete ntiyavuze igihe izo mbuga nkoranyambaga zizaba zabonekeye cyangwa ingengo y’imari izakoreshwa mu kuzubaka, gusa yavuze ko ari ingenzi.

Imbuga nkoranyambaga Ethiopia yifuza kubaka irashaka kuzisumbuza Facebook, Twitter n'izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .