00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter irateganya gutangiza uburyo bwa "Video Call"

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 10:15
Yasuwe :

Nyuma y’uko urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwegukanywe n’Umunyemari Elon Musk, rukomeje amavugurura aho hitezwe gutangira gukoresha uburyo bwa ‘Video call’ ndetse no kuganira hagati y’abantu bakoresheje amajwi ‘Voice chat’ aho gukoresha inyandiko gusa nk’uko byari bisanzwe.

Izi mpinduka zatangarijwe mu nama Elon Musk yagiranye n’abakozi ba Twitter ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022.

Muri iyi nama Elon Musk yavuze ko kongera kuri Twitter ubu buryo bwo guhamagarana hakoreshejwe amashusho biri mu ntego afite.

Ati “Turashaka gushyiraho uburyo bwo kuganira hakoreshejwe amajwi n’amashusho ariko umuntu anyuze muri ‘DMs’.

Musk yakomeje avuga ko uretse ibi bintu bishya bizongerwa kuri Twitter, uru rubuga rushaka no gutangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘Encryption’ buzajya bwifashisha mu kurinda umutekano w’ubutumwa abantu bahererekanya hagati yabo binyuze muri ‘DMs’.

Ati “Turashaka ko abakoresha Twitter tubafasha kuganira badatewe impungenge n’amabanga yabo cyangwa ngo bahangayikishwe n’uko amakuru y’ingenzi yajya hanze, bitewe n’uko baba bumva ko bagenzurwa n’abakozi ba Twitter.”

‘Encryption’ ni uburyo bukoreshwa mu kurinda ubutumwa abantu bandikiranye hagati yabo hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abagenzura imbuga nkoranyambaga ntibaba bashobora gusoma ubu butumwa kuko babubona mu nyandiko za ‘code’.

Musk yavuze ko yatangiye kwitabaza Moxie Marlinspike washinze urubuga rwa ‘Signal’ kugira ngo amufashe gutangiza ikoreshwa rya ‘Encryption’ kuri Twitter.

Yavuze ko mu gihe Moxie Marlinspike yakoraga kuri Twitter yashatse gutangiza ubu buryo ariko abayoboraga uru rubuga nkoranyambaga mbere baramwangira bituma yivumbura ashinga ‘Signal’.

Elon Musk yijeje amavugurura akomeye mu mikorere ya Twitter arimo n'itangizwa rya 'Video call'.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .