00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk ahangayikishijwe n’uko AI izasiga abantu bose nta kazi bafite

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 May 2024 saa 04:14
Yasuwe :

Umuherwe Elon Musk yatangaje ko aho ikoranabuhanga rigeze, bishoboka cyane ko mu minsi iri imbere abantu benshi bazatakaza akazi kubera Artificial Intelligence (AI).

Kuri uyu wa Kane ubwo Musk yitabiraga inama y’ikoranabuhanga i Paris izwi nka VivaTech, yavuze ko AI izakoreshwa mu mirimo hafi ya yose ku buryo benshi bazabura akazi.

Ati “Birashoboka ko nta n’umwe muri twe uzasigarana akazi. Nushaka gukora akazi nko kwinezeza, wenda uzabikora ariko ubundi AI n’ama-robots bizagera igihe abe ari byo bitanga serivisi n’ibindi dukenera buri munsi.”

Uburyo bwonyine bushoboka ngo abantu bazabashe kubaho mu gihe imirimo yabo izaba yatwawe n’ama-robots ndetse na AI, Elon Musk yavuze ko bizasaba ko Leta zishyiraho amafaranga runaka buri muturage agomba kujya ahabwa buri kwezi kugira ngo abeho.

Yavuze ko Isi izaba yihagije ku buryo nubwo abantu batazaba bacyifashishwa mu mirimo, nta serivisi cyangwa akazi kazapfa ngo kuko abantu batakoze.

Musk yavuze ko bishobora kuzagira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’abazaba batuye Isi kuko bazajya bumva ntacyo bamaze.

Elon Musk ni umwe mu bantu barwanyije cyane ikoreshwa rya AI kuko bitizweho neza, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku nyokomuntu.

AI ni ikoranabuhanga rikataje mu bintu byinshi. Urugero kuba umuntu atwara imodoka yarenza umuvuduko camera ikamufotora agacibwa amande, bikora kubera AI.

Nk’ubu u Rwanda rufite drones zigeza ku bitaro amaraso n’imiti ntawe uzitwaye, zikoreshwa n’ikoranabuhanga gusa. Ubushakashatsi bugeze kure hakorwa n’imodoka zishobora kujya mu muhanda zikagenda nta mushoferi kandi zikagera iyo zijya neza.

Abakunze kwandika inyandiko kuri Internet bazi ikoranabuhanga rya ChatGPT ubaza ibintu byose rigasubiza, ukayiha inyandiko ikayisemura mu rundi rurimi, ikandika raporo, igakosora amakosa n’ibindi.

Na Elon Musk yashinze irindi koranabuhanga rijya kumera nka ChatGT aryita Grok, aho bitandukanye ni uko ritanga ibisubizo n’inyandiko zirimo ubuse cyane kurusha ChatGPT.

Elon Musk yagaragaje ko hari igihe kizagera abantu bakabura akazi ko gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .