00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

eBay yahagaritse kugurisha imyenda yitiriwe umwicanyi Jeffrey Dahmer

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 04:43
Yasuwe :

Sosiyete y’ubucuruzi icuruza imyenda mu buryo bw’ikoranabuhanga, eBay yakuye ku rubuga rwayo imyenda yitiriwe Jeffrey Dahmer bitewe n’uko uyu mugabo yahamwe n’ibyaha bitandukanye birimo kwica no guhohotera abantu.

Jeffrey Dahmer yari umwicanyi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yahamijwe ibyaha byo guca amaguru n’amaboko abagabo n’abasore 17 ndetse n’ibindi by’ihohotera, ibyaha yakoze hagati ya 1978-1991.

Inkuru y’uyu mugabo yongeye kugarukwaho cyane nyuma ya filimi y’ubwicanyi yashyizwe hanze na Netflix, binatuma abantu bagira ibitekerezo byo kwambara bene nk’iyi myenda ye iteye ubwoba..

Umuvugizi w’iyi Sosiyete yatangaje ko n’ubwo kugeza ubu imyambaro ishushanya uyu mugabo itacyemerewe kugurirwa ku rubuga rwabo, bitatewe n’iriya filimi ya Netflix ahubwo ko impamvu imyenda ye itakiboneka kuri eBay ijyanye n’amategeko yayo yo guhangana n’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa n’ibindi byaha bijyana naryo.

Ni amategeko ajyanye no guhangana n’ibikorwa bisingiza ubugizi bwa nabi ndetse n’ihohoterwa haba ku bigo no ku bantu ku giti cyabo bagira uruhare muri ibi bikorwa.

Nubwo aya mashusho yatumye abantu bagaruka kuri uyu mugabo, ndetse bamwe ntibatinye no kujya kugura bene iyi myenda bamwe mu babuze ababo bitewe na Jeffrey Dahmer bavuga ko batumva impamvu abantu bamukunze ku buryo banambara imyenda imwitirirwa.

Shirley Hughes, umubyeyi wa Tony Hughes (umwe mu basore bishwe na Dahmer) yabwiye TMZ ku bijyanye n’umwambaro wa Halloween iki kinyamakuru cyari cyanditseho inkuru ko "Dahmer ari sekibi, nkaba ntumva impamvu abantu bakomeje kugura imyenda yamwitiriwe nkanibaza niba bumva batuje mu gihe cy’ijoro."

Bamwe bavuga ko ibi byose byatewe na Netflix yashyizeho ariya mashusho ateye ubwoba binagira ingaruka ku miryango y’ababuze ababo bitewe na Dahmer, bakemeza ko iyo bitaba nta n’umuntu wagombaga kuba yagura iyi myenda.

Dahmer yapfuye mu 1994 bivugwa ko yishwe n’inkoni za mugenzi we bari bafunganywe muri gereza ya Columbia Correctional Facility yari iherereye i Wisconsin, wamukubise kugeza apfuye.

Umwicanyi Jeffrey Dahmer witiriwe imyenda yahagaritswe na eBay

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .