DStv igiye kongera Amazon na Netflix kuri dekoderi yayo nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kamena 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

MultiChoice Group Ltd yo muri Afurika y’Epfo yasinyanye amasezerano na Netflix Inc na Amazon.com Inc, azatuma ibyo bigo binyuza serivisi zabyo z’amashusho kuri dekoderi nshya ya DStv, bikazatuma abantu bishyura ifatabuguzi risanzwe rya televiziyo bakareba Netflix na Amazon Prime Video.

Ni icyemezo cyatangajwe ku wa Gatatu, mu gihe icyo kigo gicuruza amashusho ya televiziyo mu buryo bw’ifatabuguzi umuntu yishyura (Pay-TV) gikomeje kwagura ibikorwa byacyo.

Impinduka ubu buryo buzagira ku biciro by’ifatabuguzi rya Multi-Choice rigurwa buri kwezi zizatangazwa mu byumweru biri imbere. Gusa biteganywa ko icyo kigo kizajya kibona komisiyo, ku mafaranga azinjizwa aturutse ku bafatabuguzi ba ziriya serivisi ebyiri zigiye kwiyongera kuri dekoderi za MultiChoice.

Ubusanzwe abantu barebaga Netlix na Amazon mu buryo bwa internet, umuntu akishyura ifatabuguzi ubundi akareba uko abyifuza.

MultiChoice Group Ltd ivuga ko kongera muri serivisi zayo izindi ebyiri mpuzamahanga z’amashusho, bigaragaza ubushake bwayo bwo gukomeza kuba igihangange mu kugira urunyurane rw’amashene.

Umuyobozi Mukuru wa MultiChoice, Calvo Mawela, yavuze ko bamaze igihe baha abafatabuguzi serivisi bareba, ku buryo byagaragaye ko uburyo bakoramo butanga umusaruro.

Yakomeje ati "Uko uru rwego rugenda rutera imbere, dutekereza ko ubu turi mu mwanya mwiza wo kungukira ku mpande ebyiri – isoko rya Pay-TV rikomeje gukura muri Afurika n’amahirwe arimo gukura yo gucuruza amashusho kuri internet (over-the-top, OTT), aho serivisi za OTT no gushyira hamwe amashene bishobora gutanga umusaruro."

Multi-Choice kandi irimo kwitegura gushyira ku isoko serivisi za DStv ariko noneho zidakoresha igisahani ngo umuntu agerweho n’amashusho meza, uburyo buzashyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere.

Icyo kigo ubu kimaze kugira abafatabuguzi miliyoni 19.5, ndetse mu 2015 cyatangije uburyo bw’ifatabuguzi, aho umuntu areba amashusho akeneye yifashishije internet, Showmax, bukomeje kuganwa na benshi. Mu mwaka ushize kuri serivisi za MultiChoice za DStv na GOtv hiyongereyeho abafatabuguzi 900.000.

Kuri DStv hagiye kwiyongeraho shene za Netflix na Amazon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .