00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Côte d’Ivoire: Hakozwe telefone yagenewe abatazi gusoma no kwandika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2022 saa 05:32
Yasuwe :

Muri Côte d’Ivoire hatangiye gukoreshwa telefone yihariye yagenewe gufasha abantu batazi gusoma no kwandika mu rwego rwo kubinjiza mu Isi y’ikoranabuhanga.

Iyo telefone yahawe izina rya ‘Superphone’ ifite umwihariko w’uko porogaramu zayo zihabwa itegeko n’ijwi, ni ukuvuga ko iyo ufite icyo ushaka kuyikoreraho, ubivuga mu magambo bikikora.

Sosiyete Cerco yayikoze yayishyize mu ndimi 17 zivugwa muri Côte d’Ivoire n’izindi 50 zo muri Afurika ariko intego ni ugushyiramo indimi zose zivugwa muri Afurika ku buryo mu gihe kiri imbere, uyishaka wese azajya ayibona mu rurimi rwe.

Ni uburyo bwitezweho mbere na mbere gufasha abatazi gusoma no kwandika biganjemo abakuze, bangana na 40 % muri Côte d’Ivoire.

Floride Jogbe ni umwe mu bamaze kugura iyi telefone, ayoherereza ababyeyi be mu cyayo.

Aganira na VOA yagize ati “Iyi telefone nayiguriye ababyeyi banjye bari mu cyaro, ntabwo bazi kwandika cyangwa gusoma.”

Uyu mukobwa avuga ko amadolari 92 yatanze kuri iyo telefone yumva atarapfuye ubusa.

Perezida wa sosiyete Cerco, Alain Capo-Chichi, yavuze ko ibigo byinshi by’ikoranabuhanga usanga bijyana n’abazi gusoma no kwandika nyamara bikirengagiza ko hari umubare munini w’abakeneye kujyana n’ikoranabuhanga, batazi gusoma no kwandika.

Ati “Twe uburyo twazanye burenga izo mbibi zo kuba umuntu atazi gusoma no kwandika ahubwo bukareba ku kamaro bafite mu mibereho y’abandi n’ubukungu.”

Imibare ya Loni yo mu 2016 igaragaza ko ku isi hari abantu miliyoni 750 batazi gusoma no kwandika kandi 27 % by’abo bantu baba muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Afurika kandi ifite indimi zisaga ibihumbi bibiri rimwe na rimwe usanga zidahabwa agaciro n’ibigo by’ikoranabuhanga.

Iiyi telefone yamaze gushyirwa mu ndimi zitandukanye. Ifite ubushobozi bwo gukoresha ijwi ibyo ushaka bigakorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .