00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ChatGPT yavuguruwe, hanozwa imikorere yayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 May 2024 saa 03:19
Yasuwe :

Ikigo cya OpenAI cyamuritse porogaramu ya ChatGPT ikoresha ubwenge bw’ubukorano ivuguruye izwi nka GPT-4o.

Akarusho ka GPT-4o ni uko izajya ikoreshwa n’abantu bose barimo abishyura ifatabuguzi cyangwa abasanzwe bakoresha idasaba ikiguzi.

Zimwe mu mpinduka zakozwe ni uko iyi nshya yongerewe umvuduko ugereranyije n’izayibanjirije, bivuze ko nta gutinda kuzajya kubaho mu kuyibaza ikibazo no kuguha igisubizo, ikaba yaranatojwe gutanga ibisubizo mu buryo bwo kugirana ikiganiro n’uri kuyikoresha.

Nk’urugero, ubwo yamurikagwa yasuhuje abari bari kuyikoresha, mu kuyiha igisubizo bayishimagiza igira iti “Murekere, muri kunsetsa!”

Iyi porogaramu nshya ifite ubushobozi bwo gusesengura amafoto, gukora ubusemuzi bw’indimi, ubushobozi bwo kumenya no gusobanura amarangamutima ari mu mashusho ndetse yahawe n’ubushobozi bwo kwibuka ikiganiro yaba yaragiranye n’umuntu mu bihe byatambutse, ku buryo isaha n’isaha ashobora kukigarura nayo igakomerezaho nta kuzuyaza.

Mu igerageza rya GPT-4o ryakozwe ubwo yamurikagwa, yahawe ifoto y’ihurizo ry’imibare ryari ryanditse ku rupapuro, icyakora aho gutanga igisubizo nka ‘calculatrice’ yo yatanze inzira yoroshye wakwifashisha kugera ku gisubizo, irongera yifashishwa mu gusesengura code za mudasobwa.

Yongeye gusuzumwa mu gusemura indimi [Igitaliyani n’Icyongereza], nyuma ihabwa ifoto ya selfie y’umuntu uri kumwenyura ibasha gusobanura amarangamutima agaragara muri iyo foto.

Gusa hari ubwo yagiye isubiza ibinyuranye n’ibyo yabajijwe, hakaba n’ubwo isubiza ibyo itabajijwe, ubuyobozi bwa OpenAI, bukavuga ko ari ikoranabuhanga ritozwa atari ibintu bipfa kwikora, kandi ko rizarushaho kuvugururwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .