00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Ikigo OpenAI cyakoze ChatGPT cyajyanywe mu nkiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 December 2024 saa 12:46
Yasuwe :

Ibinyamakuru byo muri Canada byajyanye mu nkiko ikigo cy’ikoranabuhanga cya OpenAI, bigishinja gukoresha inyandiko zabyo mu gutoza porogaramu yacyo ya ChatGPT, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni ikirego cyatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ontario mu mpera z’iki cyumweru. Ibinyamakuru byareze ni Torstar, Postmedia, The Globe, The Canadian Press na CBC/Radio-Canada.

Bishinja OpenAI kuba ikoresha inyandiko zabyo mu gutoza porogaramu ya ChatGPT imaze kumenyerwa cyane mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano.

Ibi binyamakuru byasabye ko OpenAI ihabwa ibihano, igacibwa amande akomoka ku nyungu yakuye mu nyandiko z’ibi binyamakuru ndetse igafatirwa ingamba zizatuma itongera gukoresha izi nyandiko.

Byatangaje ko ibyo OpenAI ikora bigize icyaha kuko izi nyandiko izikoresha ntawe ibisabiye uburenganzira.

Kugeza ubu ntacyo OpenAI iratangaza kuri ibi birego.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .