00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada igiye guhagarika ikoreshwa rya Huawei na ZTE ku muyoboro wa 5G

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 May 2022 saa 12:10
Yasuwe :

Guverinoma ya Canada yatangaje ko itazemera ko ibikoresho by’ibigo by’itumanaho by’Abashinwa, Huawei na ZTE, bikoreshwa ku muyoboro wa internet yihuta 5G kubera impamvu z’umutekano.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’Inganda, François-Philippe Champagne, wavuze ko kigamije kubungabunga umutekano n’ituze by’Abanya-Canada ndetse no kurinda internet ikoreshwa muri telefoni.

Yagize ati "Reka mbisobanure neza. Tuzahora turinda umutekano n’umudendezo w’Abanya-Canada dufata ibyemezo bikwiye byo kurinda ibikorwaremezo byacu by’itumanaho."

Ibihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, New Zealand byamaze gufata ibyemezo nk’ibi kuri Huawei na ZTE.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri Canada yabwiye Reuters ko igihugu cye kibona urwitwazo rw’ibibazo by’umutekano nk’impamvu za politiki.

Yashinje Canada gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mugambi wo gupyinagaza ibigo by’u Bushinwa.

Mu gihe ibihugu byaba bikomeje gukumira Huawei bishobora gutuma ikwirakwiza rya 5G ridindira, kuko uru ruganda ari rwo rufite ikoranabuhanga rihambaye rifite ubushobozi bwo gutwara uyu muyoboro ugereranyije n’izindi nganda.

Huawei na ZTE zikomeje gukomanyirizwa mu bihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .