00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka icyogajuru cy’u Bushinwa cyageze ku kindi gice cy’Ukwezi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 June 2024 saa 01:57
Yasuwe :

U Bushinwa bwatangaje ko bwa mbere mu mateka y’Ikoranabuhanga mu by’isanzure, icyogajuru cyabwo cyiswe Chang’e 6 bwohereje ku Kwezi, cyagezeyo amahoro ndetse kigera ku kindi gice cy’inyuma kidateganye n’Isi, igice kitigeze kigerwamo n’ibyogajuru by’ibindi bihugu.

Ikigo cy’u Bushinwa cyita ku bijyanye n’Isanzure cya National Space Administration, CNSA cyavuze ko Chang’e 6 yageze ku Kwezi ahagana saa Kumi n’Ebyiri zo ku wa 02 Kamena 2024, saa Sita z’Ijoro zo mu Rwanda.

Chang’e 6 yoherejwe kuri uyu mubumbe ku wa 03 Gicurasi 2024, mu butumwa bwo gukusanya amabuye n’ubutaka bwo kuri iki gice cy’Ukwezi, ikazazana ibilo bibiri by’ubwo butaka.

Chang’e 6 yohererejwe mu Kigo cyohererezwamo ibyogajuru cya Wenchang Space Launch Center, giherereye ku Kirwa cya Hainan, kizanaza amabuye yo ku mpera y’Ukwezi ugana mu majyepfo, amabuye amaze imyaka agahishyi kuri uyu mubumbe.

Icyakora Chang’e 6 yahuye n’imbogamizi zitandukanye kuko itumanaho ryagoranye ubwo yageraga kuri icyo gice kindi cy’Ukwezi.

Mbere yo kugwa ku butaka bwo ku Kwezi, Chang’e 6 yabanje kuzenguruka Ukwezi gufite umuzenguruko w’ibilometero ibihumbi 10,9, iri kubanza kwiga aho igiye kugwa.

CNSA yatangaje ko Chang’e 6 yahawe ubushobozi bugezweho byo guhangana n’ingorane yahura nazo, mu nzira yayo, nka camera ishobora kureba muri ibi bice byo ku Kwezi ziyifasha kureba aho yagwa nta bibazo.

Chang’e 6 ikimara kugera hafi y’aho igwa, yagumye nko muri metero 100 mu kirere, yohereza imirasire yayo yo kujya kugenzura neza aho iri bugwe.

Imaze kuhabona yafashijwe n’uburyo bw’itumamaho rya satellite buzwi nka Queqiao-2 kumanuka gake gake ititimbuye hasi.

Ni ibintu mu Bushinwa byafashwe nk’igitangaza n’amateka akomeye atarigeze yandikwa n’abandi ku Isi.

Biteganyijwe ko Chang’e 6 izamara iminsi itatu iri gukusanya ibyo yatumwe byose, ngo izane amakuru ya nyayo.

Iki gikorwa kizafasha abantu gukorera ubushakashatsi kuri aya mabuye atarigezwe abonwaho na rimwe nk’uko Umwarimu mu bijyanye n’ubumenyi bw’Ukwezi muri Kaminuza ya Manchester witwa Prof John Pernet-Fisher abivuga.

Yavuze ko yaherukaga gusesengura amabuye yazanywe n’icyogajuru cyiswe, Apollo cyoherehwe n’Abanyamerika, ariko avuga ko agashya k’ubu ari uko ibizazanwa ari byo mu kindi gice cy’Ukwezi kitagezwemo.

Byitezwe ko iki gikorwa kizagira uruhare mu bushakashatsi bugaragaza uko imibabane ibaho, inkomoko y’amazi mu ruherekane rw’Izuba, ibishobora gutuma gahunda yo kujya ku kwezi yihuta.

U Bushinwa buteganya ko busigaje kohereza ibyogajuru kitarimo umuntu inshuro eshatu, aho mu 2030 buzaba cyahereje ku Kwezi umuntu wa mbere, byose bigakorwa mu gushaka uko Ukwezi kwaba ubuturo bwa Kabiri buhoraho bw’Ikiremwamuntu.

Iki cyogajuru cyageze ku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .