00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere ikigo kitari icya leta cyohereje icyogajuru kirimo abantu mu isanzure

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 September 2024 saa 07:19
Yasuwe :

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Ikigo cy’umunyemari Elon Musk cyitwa SpaceX, cyanditse amateka nyuma yo kohereza mu isanzure icyogajuru kirimo abantu bane, biba ubwa mbere ikigo cyigenga kibigezeho.

Iki cyogajuru cyahagurutse mu masaha ya mu gitondo mu cyanya cyabugenewe cya Kennedy Space Center muri Florida, aho n’ubundi SpaceX isanzwe yoherereza ibyogajuru mu butumwa.

Cyari kirimo umunyemari Jared Isaacman, abakozi babiri ba SpaceX ndetse n’uwahoze ari umupilote mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Intego yari ukumara iminsi itanu kizenguruka mu isanzure nyuma kikagaruka ku Isi.

Cyoherejwe mu butumwa biswe Polaris Dawn, gifite intego yo kugerageza imyabaro mishya yagenewe aba-astronauts, ikoranabuhanga rishya ndetse no kugaragaza ubushobozi bw’ibigo byigenga bwo gukora ibikorwa binyuranye mu isanzure ahanini bisa nk’ibyahariwe inzego za leta.

Iki cyogajuru kandi cyoherejwe mu rwego rwo gusuzuma ikoranabuhanga rishobora kuzifashishwa no mu bundi butumwa bw’ahazaza.

Kuri uyu wa Kane, hari amashusho yashyizwe hanze agaragaza bamwe mu bagiye muri iki cyogajuru bagaragaza ko bageze mu isanzure, aho babiri muri bo bagerageje gusohoka umwanya muto.

Bitandukanye n’ubutumwa n’ibyogajuru bya NASA, SpaceX yageze kuri ibi nta bugenzuzi na buto bubaye bwa Guverinoma ya Amerika, ibyateje impagarara nyinshi ku ngingo ijyanye no kurenga ku mategeko mpuzamahanga yerekeye isanzure, aha ububasha igihugu kugenzura ibikorwa byose birebana n’isanzure bikorwa n’ikigo cyigenda muri icyo gihugu.

Imwe mu ntego zo kohereza iki cyogajuru mu isanzure ni ukugerageza imyabaro mishya yagenewe aba-astronauts

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .