00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil yahagaritse icuruzwa rya iPhones zidafite ‘Chargeurs’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 September 2022 saa 12:28
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe kurengera abaguzi muri Brésil ( Senacon), cyatangaje ko cyabaye gihagaritse icuruzwa rya telefoni zo mu bwoko bwa iPhone zitagira imigozi yo gushyiramo umuriro cyangwa se ituma habaho ihererekanya ry’amakuru izwi nka ‘USB’.

Iki kigo cyashyize hanze iri tangazo mu gihe ‘Apple’ ikora izi telefoni yamaze gushyira hanze ubwoko bushya bwa iPhone14. Brésil ivuga ko abaguzi baba bahawe ibintu bituzuye iyo batahawe umugozi.

Mu 2020 ubwo hasohokaga iPhone12 nibwo apple yafashe umwanzuro w’uko izajya igurisha telefoni gusa, mu ikarito ntibashyiremo ‘USB’ na ‘écouteurs’, abayiguze bakabishaka ku ruhande.

Icyo gihe Visi Perezida ushinzwe ibidukikije muri ‘Apple’, Lisa Jackson, yavuze ko bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kugabanya ikarito bashyiramo izi telefoni ndetse no gukomeza kurengera ibidukikije.

Yongeyeho ko bamaze gukora ‘USB’ zisaga miliyari ebyiri ziri ku isoko bityo arizo abantu baba bakoresha kuko nazo iyo zitagikora zishobora kwangiza ibidukikije.

Senacon yo ntabwo yemera ibyo ‘Apple’ ivuga yemeza ko iyo baba bashaka kurengera ibidukikije bari gukora ‘USB’ zikoze mu buryo bubora ku buryo zitakangiza ibidukikije ahubwo babona nk’uburyo bwo guhenda abakiliya.

Ikigo gishinzwe kurengera abaguzi muri Brésil ( Senacon),cyatangaje ko cyabaye gihagaritse icuruzwa rya telefoni zo mu bwoko bwa iPhone zitagira imigozi yo gushyiramo umuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .