00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yashyikirije abaturage ba Gicumbi telefoni zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yashyikirije telefoni abaturage bo mu Karere ka Gicumbi telefoni muri gahunda ya Connect Rwanda.

Guverinoma iri muri gahunda yo guhuza Abanyarwanda binyuze mu ikoranabuhanga bagahabwa telefoni zigezweho “Smartphones”. Ibigo bitandukanye byarayishyigikiye ku buryo ubu imaze gutanga umusaruro ugaragara.

Uyu musanzu wa miliyoni 200 Frw wa Banki ya Kigali ushimangira ko ikomeje gukataza no gushinga imizi mu gihugu binyuze muri gahunda zo guharanira impinduka nziza mu Banyarwanda.

Umuyobozi muri BK, Nkusi Emmanuel Batanage, yagaragaje ko kugira uruhare muri ibi bikorwa bishimangira intambwe idasubira inyuma mu guhuza Abanyarwanda.

Yagize ati “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa b’iyi gahunda igamije guhuza Abanyarwanda. BK yatanze miliyoni 200 Frw bishimangira ubushake bwo gushyigikira gahunda za Leta zigamije kuzamura ireme rya serivisi n’iterambere.”

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, hirya no hino mu gihugu hatanzwe telefoni zisaga 4.144 zigenewe abaturage mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo no kuzamura imyumvire mu ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wakurikiraniye iki gikorwa mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba yasabye abaturage bahawe izi telefoni guharanira kuzikoresha ibyo zagenewe ndetse no kumva ko zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Iyi ni gahunda yo guhuza Abanyarwanda binyuze mu ikoranabuhanga. Ni telefoni igezweho kandi twifuza ko izagera ku bantu benshi. Turifuza ko mu minsi iri imbere haboneka izindi nyinshi. Turabamenyesha ko telefoni zitangwa ubu ngubu atari izo guhamagara gusa ahubwo ushobora no kujya ureberaho amakuru ajyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’ibindi. Kuzibaha ni kimwe ariko no kuzibigisha ni ikindi, hazajyaho na gahunda yo kuzigisha hirya no hino mu midugudu.”

Yasabye abatuye mu Karere ka Gicumbi bafite ubushobozi ko bashobora nabo kuba abafatanyabikorwa muri iyi gahunda ya Connect Rwanda mu rwego rwo guterana ingabo mu bitungu nk’Abanyarwanda.

Abahawe izi terefoni bishimira ko zigiye kubafasha mu gutanga amakuru no kuyabona mu buryo buboroheye by’umwihariko abatuye mu mirenge ikora ku mipaka bagaragaje ko bigiye kuborohereza mu guhanahana amakuru nk’uko Mukamana Gaudence yabisobanuye.

Ati “Nsanzwe ndi umudozi, guhabwa iyi telefoni biramfasha kuba nayikoresha nihugura mu kazi kanjye ndetse nkareba n’ibyo abandi bakora kugira ngo ndusheho kwiteza imbere. Ndishimye cyane ko badutekerejeho bakabona ko natwe dukwiye kugerwaho nibi byiza by’iterambere.”

Urubyiruko rw’imboni z’umutekano zo mu Karere ka Gicumbi ni rumwe mu bahawe izi telefoni bemeje ko akazi kabo ko guhangana na magendu n’abacuruza ibiyobyabwenge kagiye koroha kuko bazajya batanga amakuru ku gihe.

Ibikorwa byo gushyikiriza Abanyarwanda izi telefoni zatanzwe muri gahunda ya Connect Rwanda mu ngeri zitandukanye byasaga n’ibyari byarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 ariko muri iki gihe byongeye gusubukurwa.

Umuyobozi muri BK, Emmanuel Nkusi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille bashyikiriza telefoni umuturage
Abahawe telefoni basabwe kuzikoresha mu buryo bwiza
Buri muturage wahawe telefoni yasabwe kuyifata neza no kuyibyaza umusaruro
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney na Kagame Chantal batanga telefoni
Abaturage ba Gicumbi bacinya akadiho
Abazihawe bagaragaje ko zizabagirira umumaro mu mirimo yabo ya buri munsi
BK yavuze ko yatanze miliyoni 200 Frw mu bikorwa byo kugeza telefoni ku banyarwanda
Inzego zinyuranye zagaragaje ko abaturage bakwiye gukoresha telefoni mu buryo bwiza
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abaturage bakwiye gukoresha neza izi telefoni
Mu Karere ka Gicumbi hatanzwe telefoni zisaga 1000
Nkusi Emmanuel yagaragaje ko ari ingenzi kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage
Telefoni zitangwa zishobora kwifashishwa mu bikorwa by'iterambere
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rwavuze ko izi telefoni zizarufasha guhashya magendu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .