BK TecHouse yavuguruye ikoranabuhanga ‘Urubuto’ rikomeje gufasha mu micungire y’ibigo by’amashuri

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’ikoranabuhanga BK TecHouse, cyamuritse porogaramu ivuguruye y’“Urubuto Education System” (Urubuto 2.0), imaze kumenyerwa nk’uburyo bufasha amashuri mu micungire yayo, inanoza ibijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri, serivisi ikenewe cyane mu gihe amashuri arimo kongera gufungura imiryango.

BK TecHouse yatangaje ko yakoze aya mavugurura hagamijwe gutanga umusanzu mu mpinduka mu rwego rw’uburezi, ku buryo imicungire y’amashuri izaba yubakiye ku ikoranabuhanga 100%.

Iri koranabuhanga muri rusange rifasha umubyeyi gutumanaho n’ikigo cy’ishuri umwana yigaho, ku buntu, akanze kuri telefoni ye *775#. Risanganywe uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri buzwi nka Urubuto Pay, bworohereza ababikeneye, badatakaje umwanya n’amafaranga bajya kuri banki bakorana nazo.

Mu mavugurura yakozwe, ubu Urubuto yamaze guhuzwa n’ibigo by’imari bitandukanye nk’Umwalimu SACCO na Banki ya Kigali, ku buryo abakiliya b’ibyo bigo bashobora kwishyura amafaranga y’ishuri ako kanya. Iri koranabuhanga ryamaze no guhuzwa na MTN Mobile Money na Airtel Money.

Rishobora kwifashishwa n’ibyiciro byose by’amashuri guhera ku abanza, amashuri yisumbuye na za kaminuza, mu buryo bwihuse kandi bworohera amashuri kugenzura, kuko umuntu adasabwa inyemezabwishyu cyangwa ‘bordereau’ ajyana ku ishuri igaragaza ko yishyuye, kuko ishuri rihita rimenyeshejwe ko amafaranga yahageze.

Byongeye, umuntu umaze kwishyura ahita ahabwa inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga igaragaza ko amafaranga yageze kuri konti y’ishuri, ndetse akamenyeshwa n’amafaranga asigaranye kuri konti ye.

Ni uburyo bufasha amashuri kuko abasha gukusanya amafaranga y’ishuri atanyuze mu ntoki, bikayarinda kuba yabeshwa ko yishyuwe nyamara atari byo, ndetse akabasha gukurikirana uburyo abanyeshuri bishyura.

Muri iri koranabuhanga kandi amashuri ashobora gushyiramo uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi ku babyeyi bafite ibirarane, kugaragaza raporo y’imyishyurire, ndetse abayobozi b’ishuri bakabasha kwirebera ababishyuye bidasabye ko bajya gusaba inyandiko ya banki igaragaza uko amafaranga yageze kuri konti.

Umuyobozi Mukuru wa BK TecHouse, Munyangabo Claude, yavuze ko serivisi z’Urubuto ari igisubizo mu rwego rw’imicungire y’amashuri, by’umwihariko muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Twasanze tugomba gufasha abakiliya bacu kubona uburyo bubafasha. Twifuza korohereza abantu ku nzego zose z’amashuri, uhereye ku kubafasha kwishyura amafaranga y’ishuri bakoresheje Urubuto Pay, kugeza ku buryo bufasha mu micungire y’amashuri no kuvugurura urwego rw’uburezi.”

“Urubuto Pay ubu irakora, ababyeyi bashobora kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana babo bakanze inshuro nke. Ishuri rizahita ribona ubutumwa bumenyekanisha ko bishyuye, bikureho impamvu zo kwitwaza impapuro n’amakosa ya hato na hato.”

Munyangabo yakomeje avuga ko biteguye gukorana n’amabanki atandukanye, hagamijwe kwimakaza ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Ati “Dutegereje abandi bafatanyabikorwa mu bigo by’imari kuko kugeza ubu Urubuto Pay ikorana gusa n’ibigo by’amashuri bikorana na Banki ya Kigali n’Umwalimu SACCO. Turizera ko n’izindi banki zizabona impamvu yo gukorana natwe mu korohereza amashuri bakorana kubyaza umusaruro iri koranabuhanga.”

Ikoranabuhanga Urubuto risanzwe rikora neza mu mashuri, aho ryifashishwa mu kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri no kuba ryamenyesha abanyeshuri igihe abana babo bakeneye impushya, gukurikirana uburyo umunyeshuri yitabira amasomo, gufasha mu bijyanye no gutunganya amanota y’abanyeshuri n’ibindi.

Hifashishijwe Urubuto Pay, ubu umubyeyi yishyura amafaraga y'ishuri yibereye mu rugo bikaba birarangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .