00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bakoze ikoranabuhanga rizafasha guhangana n’abanyeshuri bakopera (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Ndikubwimana Eric na Niyogushimwa Nathanaël ni abanyeshuri ba RP Musanze bakoze ikoranabuhanga bise “Anti-plagiarism system for academic research project” ribika imishinga yakozwe mu bushakashatsi, ntiyibwe.

“Plagiarism system” ni porogaramu igaragaza ko umushinga umuntu yakoze ari igitekerezo cye cyangwa yacyibye ahandi, bityo umwarimu cyangwa undi muntu ushinzwe kugenzura imishinga akamenya niba hari aho yagikuye cyangwa cyavuye mu mutwe we.

Ndikubwimana na Niyogushimwa bifashishije ubwenge bw’ubukorano [AI], bakoze iyi porogaramu ya “Anti-Plagiarism” izakoresha iri koranabuhanga mu kugenzura iyo mishinga yamuritswe, basuzuma ko yizewe cyangwa yibwe kubera ubunebwe.

Kurikira iki kiganiro umenye imikorere y’iri koranabuhanga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .