Arsenal yemeye kwitabira ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukuboza 2019 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Abantu b’ingeri zitandukanye bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye ubukangurambaga bwo kugeza telefoni zigezweho kuri buri rugo rwo mu Rwanda; Ikipe ya Arsenal nayo yatangaje ko igiye gushyigikira iki gikorwa.

Ubukangurambaga bwiswe #ConnectRwanda buri gukorwa umuntu cyangwa ikigo bishyiriraho intego ku bushake yo guha smartphones abatazifite mu Rwanda. Iki gikorwa ahanini gikorerwa kuri internet aho abantu batandukanye bashyiraho intego y’izo bazatanga bagasaba n’abandi kubigenza gutyo.

#ConnectRwanda yibanze ku kuzamura no kwihutisha gahunda y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda hongerwa umubare w’abantu batunze smartphone ndetse bakagerwaho na internet. Mu Rwanda hari ingo miliyoni 2.8 intego ni uko buri rugo nibura rwagira smartphone, nyuma y’igihe, intego ikaba yaba ko buri wese yayigira.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter asaba Ikipe ya Arsenal nayo kwitabira asobanura ko “hazatangwa telefoni zikorerwa mu Rwanda za Mara Phone hagamijwe gufasha abo mu cyaro kugera kuri serivisi z’ingenzi”. Nyuma yo gusobanura ikigamijwe, yahise abaza iyi kipe ati “ese muritabira?”

Arsenal yahise isubiza kuri Twitter iti “ Twakwishimira cyane gutera inkunga iyi gahunda no gufasha #ConnectRwanda.”

U Rwanda na Arsenal ni abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo aho iyi kipe iri mu mwaka wa kabiri w’amasezerano y’imyaka itatu agamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Reiss Nelson ukinira Arsenal yambaye umwenda iyi kipe ikinana iyo iri hanze y'ikibuga cyayo ugaragaza ikirango cya Visit Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza