00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yongereye u Rwanda mu bihugu ifashirizamo abafite ibikoresho byayo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 10:12
Yasuwe :

Apple yongereye u Rwanda mu bihugu umuntu ashobora kuboneramo serivisi zayo zose, mu gihe igikoresho cye cyagize ikibazo.

Ubu ibihugu Apple itangiramo izi serivisi z’ubufasha ku bakiliya bayo byiyongereyeho 118 harimo n’u Rwanda.

Apple Support yongerewemo u Rwanda iha umuntu ukoresha Apple kuba yabona ubufasha mu gihe igikoresho cye cyagize ikibazo. Hari nk’umuntu wabaga ufite telefoni ya iPhone yagira ikibazo bikaba ngombwa ko ayohereza nko muri Afurika y’Epfo ariko ubu bizajya bikorerwa imbere mu gihugu.

Izindi mpinduka Apple yashyizeho mu gufasha abakiliya, ni indimi eshatu nshya zirimo ururimi rukoreshwa muri Bulgarie, Croatia no mu Bugereki. Bivuze ko ubu umuntu ukoresha ibikoresho bya Apple, ashobora kubona nibura indimi 31.

Abafite ibikoresho bya Apple bazajya bahererwa mu Rwanda ubufasha mu gihe ibikoresho byabo byagize ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .