Apple ifashe iki cyemezo mu gihe izindi sosiyete zikomeye zirimo Microsoft na Nvidia, zo zikomeje gahunda yo gushora imari muri ChatGPT.
Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru ko Apple yari iri mu biganiro byo gushora imari muri OpenAI. Iyi gahunda yo gukusanya inkunga nisozwa, bizatuma agaciro ka OpenAI kiyongera dore ko ubu ibarirwa ak’arenga miliyari 100 z’amadorali ya Amerika.
Ntihamenyekanye impamvu Apple yafashe iki cyemezo, ariko na yo ifite umushinga wo kubaka ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano [Apple Intelligence], ikoranabuhanga ubu ryifashishijwe mu kubaka telefoni ya iPhone 16 rikaba riri no mu bigize iOS 18.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!