00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yashyize hanze iOS yayo ya mbere ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 31 July 2024 saa 10:49
Yasuwe :

Sosiyete ya Apple yashyize hanze iOS 18.1, yo muri telefoni za iPhone, iPadOS 18.1, yo muri iPad, ndetse na macOS Sequoia 15.1, ikoreshwa muri mudasobwa za Mac z’iyi sosiyete, zikaba zizanye impinduka zidasanzwe kuko zifite n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano.

Ntiwumve ko telefoni, iPad cyangwa mudasobwa yawe ifite ikibazo niba utarabona izi mpinduka kuko izi ‘operating system’ zashyizwe hanze zitwa ‘developer beta’ zisohoka mbere y’izigenerwa abakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Apple bose.

‘Developer Beta’ ishyirwa hanze ariko igakoreshwa gusa n’abakora iyo ‘operating system’ runaka mu rwego rwo kureba niba hari ibindi bibazo ifite cyangwa aho idakora neza kugira ngo yongere ivugururwe.

Iyo iyi yashyizwe hanze, nyuma hakurikiraho iyitwa ‘Beta’ irimo nka Beta iOS 18.1 cyangwa iPadOS 18.1.

Iyi iba igenewe abaturage bose, ariko nabo aba ari ukuyisuzuma, bakamenyesha sosiyete ibyo babona byahinduka, nyuma na nyuma hakabona gusohoka ya yindi twese tubona muri telefoni bisanzwe nka iOS 18, cyangwa iPadOS 18 n’izindi.

Zimwe mu mpinduka zazanye na ‘Developer Beta’ ni uko Siri izajya isubiza umuntu mu buryo busanzwe nk’abari kuganira bitandukanye nk’uko byari bimeze.

Hari kandi ubundi buryo bwo gusubiza byihuse cyangwa mu ncamake ubutumwa bwa ‘mail’, gukoresha ururimi runaka mu gukora ishakisha, kohereza ubutumwa hifashishijwe uburyo bwa RCS n’ibindi.

Bloomberg yatangaje ko Apple ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu kuvugurura Siri ku buryo mu 2025 izaba yatangiye gukora neza mu buryo bushya.

Aya mavugurura mashya azakirwa na telefoni za iPhone 15 Pro na iPhone 15 Pro Max ndetse na iPad cyangwa mudasobwa za Mac zifite processor ya ‘Apple Silicon’.

Nyuma y’uko hamuritswe izi ‘operating system’ za ‘Developer Beta’ mu ntangiriro z’iki cyumeru, biteganyijwe ko izindi za ‘Beta’ zigenewe abaturage muri rusange na zo zizasohorwa vuba nyuma noneho hashyirwe hanze izisanzwe zikoreshwa, biteganyijwe ko zishobora kuzazanana na telefoni za iPhone 16.

Apple yashyize hanze iOS yayo ya mbere ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .