00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yahishuye udushya turi muri iOS 15

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 Kamena 2021 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Apple yagaragaje “Operating System” igezweho ya iOS 15 ikoreshwa muri telefoni za iPhone byitezweho ko izafasha abantu kuryoherwa n’ubuzima bwa nyuma y’icyorezo cya Covid-19 gitangiye kugenza make.

Iyi iOS ibashisha abantu kuvugana kuri telefoni barebera filimi hamwe, bumvira indirimbo hamwe kandi bagakomeza no kuganira nk’abicaye hamwe mu cyumba cy’uruganiriro.

Ubu buryo kandi buzemerera abasanzwe bakoresha telefoni zikoresha Operating System ya Android na Windows kuba bavugana batyo n’ababukoresha bifashishije iza Apple.

Apple iranateganya gutangiza utundi dushya twinshi muri telefoni ngendanwa zayo harimo gukurikirana gahunda zo mu rugo, ku kazi no kuri hoteli, kuba umuntu yafunga cyangwa agafungura imiryango y’inzu, imodoka n’ibindi yifashishije ikoranabuhanga riri muri iyi iOS.

iOS 15 kandi izajya ifasha abagenzi ku bibuga by’indege mu gihe cyo kugenzura no gusuzuma ibyangombwa.

iOS 15 izaba ifite uburyo bwihariye bufasha nyirayo guhitamo amatangazo ahabwa bitewe n’ibyo ahugiyemo nk’aho ashobora kujya yemezamo ’work’ mu gihe ari mu kazi maze akajya yakira ubutumwa bwerekeranye n’akazi gusa cyangwa se ubwoherejwe n’abo bakorana.

Mu gihe nyirayo atari mu mwanya wo gusubiza abandi bamwandikira ashobora kwemezamo ‘do not disturb’ nk’ubutumwa buzajya bwiyohereza kuri abo bantu atarindiriye kwandikamo cyangwa gufata kuri telefoni.

iOS 15 igiye koroshya ubuzima bw'abakoresha iPhone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .