00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yahagaritse urubanza yarezemo umukozi washyize hanze amakuru yayo y’ibanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 8 February 2025 saa 04:51
Yasuwe :

Sosiyete ya Apple yahagaritse urubanza yaregagamo Andrew Aude, wahoze ari umukozi wayo, washinjwaga gushyira hanze amakuru y’ibanga arimo ajyanye n’amadarubindi y’akataraboneka y’ikoranabuhanga ya Vision Pro n’ajyanye na Journal App yo muri telefoni za iPhone.

Apple yari yagejeje ikirego imbere y’urukiko muri Werurwe 2024, ishinja uyu mukozi gushyira hanze amakuru ya politiki n’ibikoresho bitaratangazwa cyangwa ngo bishyirwe ku isoko.

Bivugwa ko Aude yashyikirije aya makuru umwe mu banyamakuru ba The Wall Street Journal, nyuma aza no kuyatangaza.

Ku wa 6 Gashyantare 2025, Urukiko rw’Ikirenga rwa California, rwagaragarijwe ko Aude yagiranye ubwumvikane na Apple, bafata umwanzuro wo guhagarika urubanza.

Nyuma y’akanya gato, Aude yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa X yicuza ibyo yakoze, agaragaza ko bizagorana kongera kuba umukozi yari we mbere yo guhemuka.

Yagize ati “Namaze imyaka hafi umunani nkora nka injeniyeri wubaka porogaramu za mudasobwa muri Apple. Muri iyo myaka nahawe ubushobozi bwo kugera ku makuru y’ibanga y’iki kigo ajyanye na porogaramu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bitarashyirwa hanze,”

“Ariko aho kugira ayo makuru ibanga, nakoze ikosa nyasangiza abanyamakuru nabo bayashyira hanze. Icyo gihe sinumvaga ibyo nkoze, ariko nyuma naje gusanga ari ikosa rikomeye nakoze.”

Aude yavuze ko uretse guhemukira iki kigo, byanagize ingaruka ku isura yari yarubatse mu rwego rw’umurimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .