00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple ishobora kuba igufitiye umwenda niba mu 2014 warabaga muri Amerika

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 May 2025 saa 01:56
Yasuwe :

Niba uherutse kubona ubutumwa bwa email bufite umutwe uvuga ngo “Lopez Voice Assistant Class Action Settlement,” ushobora kuba warabufashe nk’ubutekamutwe, ariko bukumenyesha ko waba ufite uburenganzira bwo kubona ku ndishyi ingana na miliyoni 95$, Apple izishyura.

Ni amafaranga uru ruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ruzishyura nyuma y’uko rushinjwe kumviriza abantu.

Iki kirego kijyanye n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Apple bufasha umuntu ufite igikoresho cyakozwe na yo kuyiha amabwiriza hifashishijwe ijwi buzwi nka Siri. Bivugwa ko bwagiye bukoreshwa mu kumva ibiganiro by’abantu mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Iyo ndishyi ikomoka ku rubanza rwitiriwe Lopez, Apple yarezwemo mu 2019, aho abantu bashinje iki kigo kumviriza ibiganiro byabo mu ibanga, kikabyoherereza ahandi binyuranyije n’amategeko.

Nubwo Apple yemeye kwishyura iyi ndishyi, yavuze ko nta cyaha yakoze.

Hari bamwe batangaje ko bakiriye ubutumwa buturutse kuri email [[email protected]]. Bwari bukubiyemo amazina yabo, nimero ibahesha uburenganzira bwo kugira ibyo basaba (claimant ID), n’igisobonuro ku nzira zo kunyuramo waka indishyi.

Abemerewe kwaka izo ndishyi ni abantu bose bari batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagakoresha ibikoresho bya Apple bifite Siri, nka iPhone, iPad, Apple Watch, HomePod cyangwa Mac, hagati ya tariki 17 Nzeri 2014 na 31 Ukuboza 2024.

Si ibyo gusa kuko bagomba kuba barahuye n’isanganya ry’uko Siri yajyaga yikoresha mu buryo butumvikana mu gihe bari kuganira kuri telefoni cyangwa kwandika ubutumwa.

Abujuje ibi bisabwa byose, bafite igihe cyo kwaka iyi ndishyi kugeza ku wa 02 Nyakanga 2025, aho bashobora guhabwa kugeza kuri 100$ cyangwa 20$ kuri buri gikoresho, ariko bitarenze ibikoresho bitanu.

Apple igiye gutangira gutanga indishyi ku bayishinje kubumviriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .