00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple igiye gutangiza ifatabuguzi ryo gutunga iPhones zishyurwa mu byiciro

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 29 March 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Apple izwi mu gukora telefoni zikunzwe za iphones, iri guteganya kuzana uburyo bushya bwo kwishyura ubwo bwoko bwa telefone binyuze mu ifatabuguzi ry’ukwezi, aho kwishyurira rimwe nkuko byari bisanzwe.

Bloomberg yatangaje ko ubu buryo butaremezwa neza, ariko bitarenze uyu mwaka bushobora kuba bwatangiwe gukoresshwa.

Hari hamenyerewe ko serivisi za sosiyete ya Apple nka Apple Music, iCloud, Apple TV Plus, Apple Fitness Plus, na Apple Arcade arizo zishyurwa ku kwezi ariko hagiye kwiyongeraho na telefoni za iphones ndetse na Ipad.

Bloomberg itangaza ko iri fatabuguzi ry’ukwezi ritazaba ringana n’igiciro gisanzwe cyagenwe cyo kugura telefoni cyangwa ipad mu byiciro, aho washoboraga kuyihabwa ukayishyura mu mezi 12 cyangwa 24. Aha ho hazajya hiyongeraho n’amafaranga yo kuvugurura porogaramu zayo (Updates) mu gihe bibaye ngombwa.

Iyi Serivisi yo kwishyura ifatabuguzi izahuzwa na konti ya Apple izwi nka ‘Aplle ID’ isanzwe ikoreshwa n’abakiliya bayo.

Apple yatangaje ko mu minsi ya vuba hazatangizwa ifatabuguzi ryo gutunga iPhones

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .