Ku wa Kane w’iki Cyumweru nibwo igice cya kabiri cy’iyi ‘rocket’ cyashwanyukiye mu kirere, nyuma y’umwanya muto cyari kimaze gutandukana n’igice cya mbere kiyihagurutsa ku butaka [booster].
Iyi rocket yahagurukiye cyanya i Texas, hagiye gukorwa igerageza ryari rigamije gusuzuma ubushobozi bushya bwari bwayongerewe.
Ubwo yahagurukaga byose byari bimeze neza, moteri zayo zose 33 zikora neza. Nyuma y’igihe gito igice cyo hasi gihagurutsa icyogajuru cyagarutse ku butaka gifatwa na ’robots’ biba inshuro ya kabiri SpaceX ibikoze.
Iki gice cy’iyi ’rocket’ cyagarutse ku butaka gishobora gukoreshwa no kohereza ibindi byogajuru.
Igice cya kabiri cyakomeje kuzamuka, nyuma y’umwanya moto gihita gishwanyuka kitararenga umutaru.
Cyashwanyukiye hejuru y’inyanja bituma indege zitwara abagenzi zihindura inzira izindi zirahagarikwa, hirindwa ko zakwangirika.
Mu butumwa Elon Musk yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko haketswe ko ikibazo cyaturutse ku mikorere ya moteri yagize ikibazo, bigatuma igice cyose gifatwa n’inkongi, kigashwanyuka.
Yavuze ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha hitezwe irindi gerageza.
Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FAA, cyatangaje ko kiri gukorana na SpaceX n’izindi nzego, mu gukusanya amakuru y’ibyangiritse ku birwa bya Turks na Caicos. Nta muntu n’umwe uratangazwa nk’uwahakomerekeye.
FAA yasabye SpaceX gukora iperereza ryihariye kugira ngo hamenyekane impamvu y’iki kibazo, hanyuma nayo igenzure ibyavuye muri iryo perereza kugira ngo Starship yongere gukomorerwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!