00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Ikigo cy’Itumanaho AT&T na Discovery bigiye guhuzwa

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Itumanaho cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, AT&T, cyemeye guhuza ubucuruzi bwacyo bwa WarnerMedia na Discovery mu masezerano agamije gukora ikigo cy’igihangange.

Ubu bufatanye bufite agaciro ka miliyari 150 z’amadolari ya Amerika bwitezweho gutangiza muri Hollywood studio y’akataraboneka nyuma y’aho AT&T yegukanye CNN, HBO na studio ya Warner Bros ikora filime kuva mu 2018.

Aganira na BBC, Dan Ives, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Ikoranabuhanga, Wedbush Securities, yavuze ko ubu bufatanye bwa AT&T na Discovery bwitezweho kuzafasha ibikorwa byayo mu guhangana n’ibindi bigo nka Netflix, Disney na Amazon, yongeraho ko iyi ari intambwe nziza itewe n’iki kigo.

Uku guhuza amaboko kuzahuriza hamwe inzu ikora film ya Warner Bros. WarnerMedia ifitwe na HBO na HBO Max ubu ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 64 ku Isi yose na ho Discovery izwiho kwerekana ibyerekeye inyamaswa imaze kugeza ku bayikurikira muri Amerika miliyoni 88.

Ubwo AT&T yegukanaga Time Werner mu myaka itatu ishize yateganyaga gushyiraho igitangazamakuru n’ikigo cy’itumanaho gikomeye.

AT&T yafashe ideni rya miliyari 14 ryiyongera kuryo yari isanganywe aho yiteze ko ubu bufatanye na Discovery buzakemura ibibazo by’amadeni.

Mu kwezi kwa kabiri AT&T yemeye kugurisha igice cy’imigabane televiziyo ya DirecTV ikorera kuri Satellite.

AT&T ni Ikigo cy’Itumanaho cya mbere ku Isi cyinjiza agatubutse, cyashinzwe na Alexander Graham Bell mu mwaka wa 1877.

WarnerMedia na Discovery bigiye guhuzwa bibe Ikigo kimwe gikomeye mu itumanaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .